skol
fortebet

FC Barcelona yahaye igihano gitangaje Ousmane Dembele usigaye asiba imyitozo uko yishakiye

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwahaye rutahizamu Ousmane Dembele igihano cyo kutazigera na rimwe yongera gufunga telefoni ye, ndetse igomba kuba icanye buri gihe kugira ngo bajye bamubyutsa.

Sponsored Ad

Uyu musore ukiri muto aherutse gukora agashya agera ku myitozo irangiye bituma benshi mu bakinnyi ba FC Barcelona bamwihererana bamugira inama zitandukanye.

Dembele yategetswe guhora afunguye telefoni ye

Umutoza wa FC Barcelona yavuze ko Ousmane Dembele ari umukinnyi mwiza yifuza gukomeza gukoresha gusa akwiriye kuvugurura imyitwarire ye.

Abakinnyi bose ba FC Barcelona bakunda Ousmane Dembele cyane kubera impano afite,ariyo mpamvu basabye abayobozi n’umutoza Valverde kumufatira ingamba zatuma aboneka ku myitozo hakiri kare ariyo mpamvu bamutegeka ko telefoni ye ihora iri ku murongo kugira ngo bajye bamubyutsa agere ku myitozo kare.

Dembele akunda cyane imikino yo kuri mudasobwa,Playstation ndetse na filimi z’uruhererekane bituma atinda kuryama,agakerererwa cyane imyitozo.

Ku cyumweru gishize Dembele yageze ku myitozo irangiye ariko ku wa Kabiri yitwara neza,atsinda igitego mu mukino banganyije na Tottenham igitego 1-1 muri UEFA Champions League.

Uyu mufaransa yaciwe amande y’ibihumbi 200 by’amayero kubera gusiba imyitozo ndetse abakinnyi b’ibihangange barimo Messi biyemeje kumushyira ku murongo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa