skol
fortebet

FC Barcelona yasekeje benshi kubera rutahizamu yatangaje ko ishaka

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya FC Barcelona yakoze agashya itangaza ko yifuza rutahizamu wa Chelsea Olivier Giroud utavugwaho rumwe na benshi kubera uburyo ahusha uburyo bwinshi imbere y’izamu.

Sponsored Ad

FC Barcelona irashaka rutahizamu ufatanya na Luis Suarez uri kugenda akura ndetse utagifite imbaraga nka kera,ariyo mpamvu yifuza uyu Mufaransa watwaye igikombe cy’isi mu Burusiya.

FC Barcelona irashaka rutahizamu ufite imbaraga ndetse uzi gukina imipira yo mu kirere byatumye ibona ko Giroud ariwe urusha abandi.

Skysports yatangaje ko uyu mufaransa atakwanga kwerekeza muri iyi kipe iri mu za mbere ku isi cyane ko Chelsea ititeguye kumuha amasezerano mashya cyane ko ayo afite azarangira muri Kamena uyu mwaka.

Umutoza Valverde arifuza umunya Uruguay witwa Christian Stuani ariko ikipe ye ya Girona irashaka miliyoni 15 ariyo mpamvu bahisemo gutegereza Giroud w’ubuntu.

Giroud ugira amahirwe yo gukina mu makipe akomeye agiye kwerekeza muri FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa