skol
fortebet

FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports na APR FC kubera urugomo rw’abafana bazo kuri stade Amahoro

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA,ryamaze guca ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana ku ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC kubera ubushyamirane bwaranze abafana b’amakipe yombi ku wa 20 Mata 2019 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona.

Sponsored Ad

Nyuma y’uyu mukino wari ishyiraniro warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyabonetse ku munota wa nyuma kuri penaliti yatewe na Sarpong Micheal,abafana b’amakipe yombi bateranye amacupa karahava birangira polisi ihosheje iyi mirwano.

Umwanzuro wo guhana aya makipe yombi wafashwe tariki 23 Gicurasi 2019 na komisiyo ishinzwe imyitwarire ku bibuga (igizwe na Mabano Jules uyikuriye, Me Ndamage Ferdinand uyibereye umunyamabanga na Me Cyaga Eric uyibereye umunyamuryango) hagendewe kuri Raporo y’ushinzwe umutekano ku bibuga, Nzeyimana Felix ndetse n’ubusobanuro bwatanzwe n’uwari uhagarariye APR FC wari yatumijwe n’iyi komisiyo kuko Rayon Sports yo itigeze yitaba inshuro 2 yahamagajwe.

Raporo y’ushinzwe umutekano ku bibuga isobanura ko nyuma y’uko umusifuzi yari asoje umukino , abafana b’amakipe yombi bashyamiranye mu 10 na 11, baterana amacupa y’amazi kugeza aho umuyobozi wa APR FC yavuye muri VVIP yegera abafana abasaba kurekera gushyamirana, birangira ubwo.

Ushinzwe umutekano ku bibuga yaboneyeho gusaba ko amakipe yombi yakurikiranwa kubera imyitwarire mibi yaranze abafana uwo munsi yavuzwe haruguru hakiyongeraho gusunika urugi rwa Stade, gusimbuka uruzitiro no gutera amabuye.

Amakuru avuga ko uwari uhagarariye APR FC witabye wenyine yavuze bibwe ndetse ko bazageza aho basaba ko umukino ubahuza na Rayon Sports wazajya usifurwa n’umusifuzi uturutse hanze y’u Rwanda kuko ngo hagiye haba amakosa ntasifurwe n’umusifuzi kandi ari amakosa agaragara.

Uwari uhagarariye APR FC yavuze ko iby’imyitwarire y’abafana byabazwa ikipe yari yakiriye umukino ariyo Rayon Sports kuko ngo yakabaye yaritwararitse mu gutegura umukino, igateganya aho abafana bajya, ntibabicaze ahantu hegeranye kuko ngo ariyo yaba yarabaye intandaro yo gushyamirana.

Uwari uhagarariye APR FC yavuze ko batishimiye imyitwarire y’abafana babo kuri uwo mukino nubwo ngo habayeho kwiyenza kw’abafana ba Rayon Sports ariko anemeza ko bazahana ababigizemo uruhare kuko ngo bamenye Fan Club baturukamo.

Umwanzuro wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’uwari uhagarariye APR FC,komisiyo yemeje ko imyitwarire y’abafana igomba kuryozwa amakipe yombi ariyo Rayon Sports na APR FC ndetse agatangwa gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 FRW), agatangwa bitarenze iminsi cumi n’itanu kuva bamenyeshejwe iki cyemezo.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze ko imyitwarire abafana bagaragaje idakwiriye kuranga umupira w’amaguru bityo ikaba ibihanangiriza nkuko biteganywa n’ingingo ya 26 y’amategeko agenga imyitwarire y’amategeko agenga umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse amakipe yombi akishyura ihazabu y’ibihumbi 100 FRW nkuko biteganywa n’ingingo ya 28 y’amategeko agenga imyitwarire y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA isoza yibutsa ko kujurira iki cyemezo biba nyuma y’iminsi 2 buri ruhande rukimenyeshejwe.

Uretse Rayon Sports na APR FC, Albert Mphande yahanishijwe igihano cyo kumara imikino itatu ya shampiyona adatoza ikipe ya Police FC ndetse akanatanga ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100,000 FRW),nyuma yo kujuririra imyanzuro ya mbere yari yafatiwe yo kumara amezi ane (4) adatoza ndetse akanatanga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda (50,000 FRW).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa