skol
fortebet

FIFA yakuyeho ibihano byari byafatiwe Lionel Messi

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA ryakuyeho ingingo yo guhagarika umukinnyi Lionel Messi imikino ine azira gutukana.
Messi yari yafatiwe icyo gihano nyuma yo gutuka umutoza wungirije w’ ikipe y’ igihugu cya Chili ubwo igihugu avukamo cy’ Argentina cyakinaga na Chili tariki 24 Werurwe uyu mwaka wa 2017, mu mikino yo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’ Isi cya 2018.
Urwego rwa FIFA rushinzwe gukemura ibibazo nk’ ibi rubona ko imyifatire ya Messi igayitse ariko rukavuga ko nta (...)

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru ku Isi FIFA ryakuyeho ingingo yo guhagarika umukinnyi Lionel Messi imikino ine azira gutukana.

Messi yari yafatiwe icyo gihano nyuma yo gutuka umutoza wungirije w’ ikipe y’ igihugu cya Chili ubwo igihugu avukamo cy’ Argentina cyakinaga na Chili tariki 24 Werurwe uyu mwaka wa 2017, mu mikino yo gushaka itike yo kuzitabira igikombe cy’ Isi cya 2018.

Urwego rwa FIFA rushinzwe gukemura ibibazo nk’ ibi rubona ko imyifatire ya Messi igayitse ariko rukavuga ko nta bizibiti cyangwa se ibihamya bihari byashingirwaho afatirwa igihano.

Ikipe y’ igihugu y’ Argentina idahagaze neza muri iminsi yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’ Isi kizabera mu Burusiya mu mwaka utaha wa 2018, yiruhukije ikimara kumva ko ibihano byari byafatiwe Lionel Messi byakuweho.

Ibyo bihano byakuweho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2017.

Kuba Messi yakuriweho ibibano bivuze ko azakinira ikipe y’ igihugu cye mu mikino ine isigaye yo gushaka itike yo kujya muri iki gikombe cy’ Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa