skol
fortebet

Gukundwa n’abakobwa benshi Mukunzi Yannick byamuteranyije n’umukunzi we w’icyuki

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Yannick Mukunzi ukinira ikipe ya Rayon Sport ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi yahishuye uburyo kuba akunzwe n’abakobwa benshi hano mu Rwanda byagiye bimuteranya n’umukunzi we Iribagiza Joy ubwo bari bagitangira gukundana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro na KT Radio, Yannick Mukunzi akaba yabajijwe niba kuba akunzwe n’abakobwa benshi bitaba biteza ibibazo hagati ye n’umukunzi we Joy, maze asobanura ko koko byagiye biteza ibibazo mu myaka yahise gusa ngo kuri iki gihe umukunzi we yamaze kubimenyera arabyakira ntacyo bikimutwaye.

Yannick kandi akaba yanasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye ahitamo gukundana na Joy mu bandi bakobwa bose bamwifuzaga, birimo nko kuba ngo ari icyuki nkuko yabyivugiye.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko Yannick ni sympathique.Icyo mwifuriza,nuko yarongora uyu mukobwa "w’icyuki" nkuko avuga,ntakomeze kuryamana nawe kandi batarateye igikumwe.Ubwiza n’ubusore cyangwa ubukumi (youth) birayoyoka tugasaza,ntihagire uwongera kutureba.Ikirenze ibyo,bibabaza Imana yaturemye iyo dukora ibyo itubuza.Ejo Yannick azata uyu mukobwa afate undi.Ibyo se nirwo "rukundo"???Namuta,azababara cyane,wenda aniyahure.Muribuka wa mukobwa uherutse kwiyahura muli Rwampara I Nyamirambo,kubera umuhungu wamuhararutswe akamuta,agafata undi mukobwa.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa