skol
fortebet

Ifoto y’imodoka ikomeje gukwirakwizwa hose bivugwa ko ari iya Rayon Sports ubuyobozi bwayo bwayihakanye

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko ifoto y’imodoka yayo igaragara isizwe ibirango byayo n’ibyabaterankunga bayo atari yo ahubwo ari Photoshop ariko kandi banavuga ko imodoka ihari imirimo yo kuyisiga amarangi itari yarangira nkuko abantu bakomeje kubivuga.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mutarama 2019, byari bigoye kugera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ngo ntuhure n’ifoto ya bus nini iriho amarangi n’ibirango bya Rayon Sports, abantu benshi harimo n’abafana batari bake ba Rayon Sports bari bategerezanyije amatsiko iyi Bus bahise bavuga ko imirimo yo gusiga amarangi iyi modoka yarangiye.

Muhirwa Frederic, Visi Perezida wa Rayon Sports yabwiye Rwandamagazine ko ifoto iri gukwirakwizwa atari yo ‘Design’ y’ukuri kuko iya nyayo itararangira.

Ati ” Ifoto nanjye nayibonye ariko iriya ni Photoshop tutazi uwayikoze. Design irimo gukorwa. Mu cyumweru kimwe design iteganijwe kuba irangiye. Byose hamwe na Branding bizaba byarangiye tariki 26 Mutarama 2019.”

Ibirango bizajya kuri iyi modoka ni ibya Rayon Sports, Radiant na Akagera Motors mu gihe iyasakajwe iriho n’ibirango bya Skol n’ibindi bigo bitandukanye.

Imodoka ya Rayon Sports ni Foton AUV ifite agaciro ka Miliynoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Amakuru ahamya neza ko izatangira gukoreshwa mu mikino yo kwishyura ya shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki 20 Mutarama 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa