skol
fortebet

Ikarita y’itora ntabwo izongera gukenerwa mu matora ari imbere mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019

Sponsored Ad

Abadepite baraye batoye itegeko ngenga rigenga amatora,ryavanyeho ikarita y’itora izasimburwa n’Indangamuntu ikoze mu ikoranabuhanga izafasha buri wese kumenya ko utora cyangwa utorwa ari kuri lisiti y’itora.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019,nibwo abadepite bemeje ko ikarita y’itora itagikenewe kubera ko igomba gusimbuzwa indangamuntu y’ikoranabuhanga.

Mu zindi ngingo zavuguruwe mu itegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda harimo izijyanye n’imigendekere y’amatora ku bijyanye n’itora ry’Abajyanama b’Umujyi wa Kigali hakurikijwe amavugururwa ateganijwe.

Izindi ngingo abadepite bifuje ko zavugururwa ariko ntibikunde, harimo ijyanye n’abantu basabwa ku mukandida ushaka kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika cyangwa umudepite, aho umukandida wigenga asabwa abantu 600 mu gihugu bamusinyiye, naho umutwe wa politike wo ugasabwa abantu 200 gusa.

Depite Frank Habineza yagize ati “Abakandida bigenga basabwa abantu 12 muri buri karere, naho umutwe wa Politike wo ugasabwa abantu 200 mu gihugu cyose, ko umutwe wa politike ariwo ukomeye kurusha umukandida wigenga kubera iki umukandida wigenga udafite ubushobozi nk’umutwe wa Politike bamusaba abantu 600 mu gihugu?, twumva hari ikintu cyakagombye guhinduka kugira ngo abo bantu nabo bagire amahirwe yo kwiyamamaza”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase wari witabiriye inteko rusange, yavuze ko bitakumvikana uburyo umuntu ushaka guhagararira abantu miliyoni 12 mu gihugu, yabura abantu 600.

Yavuze ko uramutse wabuze abantu 12 kandi ushaka guhagararira miliyoni 12, cyaba ari ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa