skol
fortebet

Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umukinnyi ukomeye w’umunyarwanda wakiniraga mu gihugu cy’u Burundi[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo kwiyubaka, yamaze gusinyisha myugariro w’Umunyarwanda witwa Ndizeye Samuel wakiniraga ikipe ya Vital’o FC yo mu gihugu cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Ndizeye w’imyaka 21 y’amavuko, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Rayon Sports

Samuel Ndizeye si umukinnyi uzwi hano mu Rwanda, kuko yavukiye i Burundi ku babyeyi b’abanyarwanda akaba ari naho akurira. Mu mwaka ushize amakuru yavugaga ko amakipe ya APR FC na Police FC ya hano mu Rwanda amwifuza, gusa birangira nta n’imwe imusinyishije.

Ni nyuma y’uko yari amaze kwitwara neza afasha Vital’o Kwegukana igikombe cy’igihugu, bikanrangira atowe mu kipe y’umwaka mu gihugu cy’Uburundi.

Ndizeye abaye umukinnyi wa gatatu Rayon Sports imaze gusinyisha muri iyi mpeshyi, nyuma ya myugariro Iragire Said yakuye muri Mukura VS cyo kimwe n’umunya-Ghana Olokwei Commodore.

Amakuru kandi yerekeza muri iyi kipe abakinnyi barimo Bizimana Yannick wa AS Muhanga, Ciza Mugabo Hussein wa Mukura VS, Runanira Hamza wa Marines FC cyo kimwe na Nyirinkindi Saleh na we ukinira Mukura VS.

Ibitekerezo

  • ibi ni sawa kuko ikipe izasohokera igihugu bisaba ko iba ikomeye impande zose kandi ifite abakinnyi bahagije kuko imikino ya CAF isigaye iba yegeranye cyane kandi ikipe zikina na za championa ziwabo.nibintu byo gutegura kare kandi neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa