skol
fortebet

Imbere y’abafana bayo Rayon Sports isezerewe mu mikino nyafurika itabashije kugera mu matsinda

Yanditswe: Saturday 22, Apr 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports isezerewe mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup itabashije kugera mu mikino y’amatsinda ni nyuma y’uko inganyije na Rivers United mu mukino wo kwishyura i Kigali 0-0, umukino ubanza Rivers United yari yatsindiye Rayon Sports muri Nigeria 2-0.
Umukino nyafurika wo kwishyura wahuzaga Rayon Sports na Rivers United urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Rivers United iba ariyo ikomeza mu mikino y’amatsinda ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
N’umukino ikipe ya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports isezerewe mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup itabashije kugera mu mikino y’amatsinda ni nyuma y’uko inganyije na Rivers United mu mukino wo kwishyura i Kigali 0-0, umukino ubanza Rivers United yari yatsindiye Rayon Sports muri Nigeria 2-0.

Umukino nyafurika wo kwishyura wahuzaga Rayon Sports na Rivers United urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Rivers United iba ariyo ikomeza mu mikino y’amatsinda ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.

N’umukino ikipe ya Rayon Sports yatangiye isatira cyane mu minota 10 ya mbere ari nako bagerageza kureba mu izamu ariko biranga.
Ku munota wa 12 Kwizera Pierrot yaje guhura n’ikibazo cy’urutugu rw’iburyo nyuma y’ikosa bamukoreye akarugwira kuva ubwo yatangiye gukina arufashe ubona ko ababara.

Guhera ku munota wa 12 ikipe ya Rivers yatangiye kwinjira mu mukino itangira gusatira ikipe ya Rayon Sports ndetse ibona n’uburyo bwakavuyemo igitego ariko ntibabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 27 ikipe ya Rayon Sports yabonye Coup-franc ku ikosa ryari rikorewe Mousa Camara rikozwe na Emeka Aturuma maze kufura itewe na Pierrot, Kone ashyizeho umutwe umupira ujya hanze.

Ku munota wa 30 Nweke Ifeanyi yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Tediane Kone. Ku munota wa 35 Mugisha François nawe yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Aturoma Emeka.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ari nako abasore nka Kone na Camara babonye amahirwe ariko ntibayabyaza umusaruro. Ni mu gihe ku ruhande rwa Rivers United umusore nka Bokaji Sakin nawe yahushije igitego cyabazwe. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports akuramo Tediane Kone hinjiramo Irambona Eric, havamo kandi Mugisha François hinjiramo Niyonzima Olivier Sefu.

Ku munota wa 56 Nweki Ifeanyi yahawe ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Savio ku mugeri yari amuteye.

Nyuma y’iyi karita itukura yahawe ikipe Rivers ikipe ya Rayon Sports yatangiye kuyisatira cyane maze ku munota wa 62 Nahimana Shassir yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ariko umupira awutera hanze.

Ku munota wa 64 Rivers United yakoze impinduka havamo Aliassou Sanou hinjiramo Ayobami Asekunuwu.
Ku munota wa 67 Sefu yahawe ikarita itukura ku ikosa yari akoreye Nzube Anaezemba.

Ku munota wa 69 Masudi yakoze indi mpinduka akuramo Mugabo Gabriel hinjiramo Manishimwe Djabel.

Ku munota wa 73 kapiteni wa Rivers United, Festus Austine yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Nahimana Shassir maze na coup-franc iyi kipe yabonye ntibayibyaza umusaruro.

Ku munota wa 80 Rivers United yakoze impinduka ikuramo rutahizamu Guy Venance hinjiramo Lukman Muhammed.

Ku munota wa 86 Weli Christian yinjiye mu kibuga asimbura Bolaji Sakin.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ntihagira ibasha kureba mu izamu ry’indi umukino urangira ari 0-0.

Kunganya uyu mukino kwa Rayon Sports 0-0 bivuze ko ikipe ya Rayon Sports isezerewe muri aya marushanwa itabashije kugera mu matsinda kuko umukino ubanza Rivers United yari yatsinze Rayon Sports 2-0.

Dore 11 ba Banjemo ku ruhande rwa Rayon Soorts

Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nshuti Savio Dominique, Kwizera Pierrot, Mugisha François Master, Nahimana Shassir, Nova Bayama, Tediane Kone na Mousa Camara.

11 ba Rivers United babanjemo

Sunday Rotimi, Nweke Ifeanyi, Doumba Zoumana, AluassoubSaniu, Festus Austine, Douhadji Joseph, Emeka Olubugh, Nzebe Anaezemba, Emeka Aturuma, Keuman Guy Venance na Bolaji Sakin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa