skol
fortebet

Imbwa yagaragaye iri gutabara umwana muto wari ugiye kurohama [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Imbwa yo mu Bufaransa yitwa Matyas yakoze benshi ku mutima nyuma yo kugaragara iri gutabara umwana wa nyirayo wari uri koga mu nyanja, imiraba iramutwara.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mwana w’umukobwa yari ari koga mu Nyanja yitwa Gouville-sur-Mer, imiraba yaje iramutwara,iyi mbwa yari ku nkombe ntiyarebera ihita yinjira mu mazi imukurura agapira imugarura ku nkombe.

Matyas yari iri ku nkombe yaherekeje umwana wa shebuja,ibona atangiye kurohama nibwo yahise yiroha mu mazi imukurura agapira ikoresheje amenyo yayo imukura mu mazi.

Benshi batunguwe n’aya mashusho y’iyi mbwa barayisingiza karahava cyane ko hari abantu basigaye barebera abantu bapfa ahubwo bakifatira amashusho.

Aya mashusho yafashwe ku wa 03 Kanama 2018,yaciye ibintu cyane ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bavuze ko ntawe utakwifuza gutunga imbwa ifite ubwenge budasanzwe nk’iyi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa