skol
fortebet

Intambara ya Mourinho na Pogba ikomeje gufata indi ntera

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho na Paul Pogba waguzwe amafaranga menshi mu ikipe ya Manchester United bakomeje kudacana uwaka ndetse ku mugoroba amakimbirane yab yagiye hanze ubwo uyu mukinnyi yasimbuzwaga Mourinho akanga kumusuhuza.

Sponsored Ad

Paul Pogba yaraye yitwaye neza mu mukino ikipe ya Manchester United yatsinze AFC Bournemouth ibitego 2-0 byatumye atorwa nk’umukinnyi w’umukino nubwo yaje gusimbuzwa na Mourinho ku munota wa 80 ndetse agaragaza ko atabyishimiye.

Pogba akimara gusohoka yasuhuje abatoza bungirije bari ku ntebe y’abasimbura Mourinho ntiyagaragaza ubushake bwo kumusuhuza ahubwo amukomera amashyi gusa byatumye uyu mufaransa amureka yerekeza mu rwambariro nubwo nyuma y’aho yongeye kugaruka.

Ibinyamakuru byinshi byo ku mugabane w’Iburayi bikomeje kuvuga ko Jose Mourinho atacyumvikana n’uyu musore waguzwe miliyoni 89 z’amapawundi ndetse yifuza kumurekura mu kwezi kwa Kamena akerekeza mu makipe y’ibigugu ari kumushaka arimo Real Madrid na PSG.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa