skol
fortebet

Inzira Tour du Rwanda izanyuramo uyu mwaka zamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 14, Jun 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu nibwo ubuyobozi bwa FERWACY bumaze gutangaza inzira Tour du Rwanda izanyuramo aho hagaragaye imihanda mishya nka Musanze –Nyamata aho umugi wa Nyamata ari ubwa mbere ugiye kwakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 9 nyuma y’aho rishyizwe ku rwego mpuzamahanga.
Nkuko bimenyerewe ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare risigaye rikora ibishoboka byose ngo iri rushanwa rigere ku banyarwanda bose ari nako ribasanga aho batuye ni nabyo byabaye kuri iyi nshuro kuko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu nibwo ubuyobozi bwa FERWACY bumaze gutangaza inzira Tour du Rwanda izanyuramo aho hagaragaye imihanda mishya nka Musanze –Nyamata aho umugi wa Nyamata ari ubwa mbere ugiye kwakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 9 nyuma y’aho rishyizwe ku rwego mpuzamahanga.

Nkuko bimenyerewe ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare risigaye rikora ibishoboka byose ngo iri rushanwa rigere ku banyarwanda bose ari nako ribasanga aho batuye ni nabyo byabaye kuri iyi nshuro kuko iiri rushanwa rizaca mu mugi wa Rubavu dore ko umwaka ushize ritigeze rihanyura.

Ni ukuvuga ko imigi izakira Tour du Rwanda ni Kigali,Huye,Nyanza, Musanze,Nyamata Rwamagana,Kayonza na Rubavu yagarutse kuri iyi nshuro.

Inzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017 n’amataliki uduce tuzakinwaho
:
Prologue: Taliki ya 12/11/2017: Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)

Agace ka 1:Taliki ya 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)

Agace ka 2: Taliki ya 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)

Agace ka 3: Taliki ya 15/11/2017: Rubavu- Musanze (95kms)-(bazabanza
kuzenguruka umujyi wa Rubavu)

Agace ka 4:Taliki ya 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)

Agace ka 5:Taliki ya 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms

Agace ka 6:Taliki ya 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)

Agace ka 7: Taliki ya 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

Tour du Rwanda izatangira taliki ya 12 ugushyingo irangire taliki ya 19 ugushyingo uyu mwaka aho irushanwa rigizwe n’ibirometero 819.

Ibitekerezo

  • bazagarure hadi jamvier

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa