skol
fortebet

Itariki umukino wa Rayon Sports na Rivers United uzabera yamenyekanye

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yamaze kwemeza ko umukino mpuzamahanga wa Rayon Sports na Rivers United wagombaga kuba hagati y’itariki 7 na 9 Mata wimuriwe tariki ya 15 Mata.
Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports biciye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bandikiye CAF bayisaba ko umukino nyafurika wa CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Rivers United ko wakigizwa inyuma kuko igihe uyu mukino wari uteganyujwe u (...)

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ yamaze kwemeza ko umukino mpuzamahanga wa Rayon Sports na Rivers United wagombaga kuba hagati y’itariki 7 na 9 Mata wimuriwe tariki ya 15 Mata.

Mu cyumweru gishize nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports biciye mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, bandikiye CAF bayisaba ko umukino nyafurika wa CAF Confederation Cup wagombaga guhuza Rayon Sports na Rivers United ko wakigizwa inyuma kuko igihe uyu mukino wari uteganyujwe u Rwanda ruba ruri mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Uyu mukino wari uteganyijwe hagati ya tariki 7 n’9 maze uwo kwishyura ukaba hagati ya tariki 13 Na 15, gusa guhera tariki ya 7 kugeza 14 Mata buri mwaka u Rwanda ruba rwahagaritse ibikorwa byose byerekeranye n’imikino n’imyidagaduro aho abanyarwanda bose ndetse n’inshuti z’u Rwanda baba barimo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2017 nibwo CAF yoherereje ibaruwa FERWAFA ibamenyesha ko ubusabe bwa bo bwo kwimura umukino wa Rayon Sports na Rivers United bwemewe ndetse ko umukino ubanza uzabera muri Nigeria tariki ya 15 Mata 2017, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 23 Mata 2017.

Amwe mu magambo yari muri iyo baruwa aragira ati”Ku bw’icyubahiro duha Jenoside yakorewe abatusi muri Mata 1994, CAF yemeye ubusabe bwanyu bwo gusubika umukino wa Rayon Sports na Rivers United. Twafashe umwanzuro ko umukino uzaba mu gihe cy’icyumweru kimwe, umwe uzaba tariki ya 15 Mata ubere muri Nigeria, undi ube tariki ya 23 Mata 2017 ubere mu Rwanda.”

Ikipe izatsinda hagati ya Rayon Sports na Rivers United izahita yinjira mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation CUP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa