Kigali

Jose Mourinho wabuze akazi yatunguye benshi kubera ikipe ashaka kwerekezamo

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 June 2019 Yasuwe: 4541

Umutoza Jose Mourinho wahoze ari umutoza wa Manchester United,Real Madrid,Chelsea,Inter Milan n’izindi amaze iminsi mu bushomeri byatumye ajya gusaba akazi ko gutoza ikipe ya Newcastle yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Nubwo Mourinho ari umutoza w’igikomerezwa bitewe n’amakipe yatoje akayatwariramo ibikombe bikomeye birimo na UEFA Champions League,yabonye ko amazi atakiri ya yandi ariyo mpamvu yifuza gutoza ikipe ya Newcastle United igiye kugurwa n’umuherwe Sheikh Khaled bin Zayed Al Nehayan.

Uwari umutoza wa Newcastle,Rafa Benitez azarangiza amasezerano ye muri uku kwezi kwa Kamena ndetse ngo ntazongererwa andi kuko uyu muherwe namara kugura Newcastle azahita aha akazi Jose Mourinho.

Amakuru avuga ko Sheikh Khaled yoherereje impapuro z’ubwishyu Mike Ashley muri mata uyu mwaka ndetse ngo igisigaye ni ugutangaza ku mugaragaro ko iyi kipe yaguzwe.

Uyu muherwe namara kugura Newcastle azahita ayishoramo akayabo k’amamiliyoni yo kugura abakinnyi bafite amazina akaomeye ndetse ngo byitezwe ko bazarambagizwa n’umutoza Jose Mourinho.

Aba batoza bombi bakunze gusimburana mu makipe batoza kuko Benitez niwe wasimbuye Jose Mourinho muri Inter Milan no muri Chelsea gusa ntibyagiye bimuhira gusa kuri iyi nshuro Mourinho niwe ugiye kumusimbura muri Newcastle yiteguye kumuhemba neza nkuko byari bisanzwe mu makipe yatoje yose.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje uyu Mourinho ngo yabwiye inshuti ze ko yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Newcastle niramuka imuhaye akazi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga...

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze...
17 June 2019 Yasuwe: 1224 1

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain mu buryo butunguranye yashyize ku...

Umuherwe w’ikipe ya Paris Saint Germain Umunya-Qatar Nasser Al-Khelaifi,...
17 June 2019 Yasuwe: 1069 0

Paul Pogba yarakariwe n’abafana ba Manchester United kubera ibyo...

Umukinnyi wa Manchester United Paul Pogba,yatumye benshi mu bakunzi bayo...
17 June 2019 Yasuwe: 1043 0

Xavi yatangaje ingeso mbi yokamye Lionel Messi ku buryo atashobora...

Uwahoze ari kapiteni wa FC Barcelona ndetse wayubatsemo amateka akomeye,...
17 June 2019 Yasuwe: 2752 1

APR FC yasezerewe mu gikombe cy’Amahoro yari itezeho amakiriro mu gihe...

Ikipe yaAPR FC yari iteze amakiriro ku gikombe cy’Amahoro kugira ngo...
16 June 2019 Yasuwe: 6911 2

Cristiano Ronaldo na bagenzi be bamaze kumenya umutoza bazakorana mu mwaka...

Ikipe ya Juventus imaze gutangaza ko yamaze kumvikana n’uwari umutoza wa...
16 June 2019 Yasuwe: 2609 0