skol
fortebet

Jose Mourinho yaciye amarenga ko adakunda Pogba

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yahobeye umunyamakuru wamubajije ku byerekeye umusore ukiri muto Scott McTominay uri gukina ku mwanya wa Paul Pogba ndetse amushimira ko atamubajije kuri uyu musore batameranye neza.
Mourinho yashimiye uyu munyamakuru utaramubajije ku byerekeye Pogba
Benshi mu bakunzi ba ruhago bafashe iki gikorwacya Mourinho nko kwereka Pogba ko atari kamara ndetse ko ashobora gutakaza umwanya we wo kubanza mu kibuga burundu.
Ubwo umunyamakuru Des Kelly (...)

Ubwo umunyamakuru Des Kelly wa BT Sports yabazaga Mourinho ku byerekeye McTominay nyuma y’umukino Manchester United yanganyije na Sevilla 0-0 muri UEFA Champions League,yamusabye ko yamuhobera kubera ko amubajije kuri uyu musore aho kumubaza kuri Paul Pogba.

Mourinho na Pogba ntibameranye neza

Yagize ati “Ese naguhobera?icyo ni ikibazo cyiza umbajije kuko mu biganiro n’abanyamakuru maze iminsi nkora bambazaga kuri Paul gusa aho kumbaza kuri uyu mwana uri kwitwara neza.Yakinnye neza wabonye ko yazibiye Ever Banega utuma Sevilla ikina.”

Pogba waguzwe menshi muri Manchester United asigaye ari umusimbura

Mourinho na Pogba ntibameranye neza kuko hari amakuru avuga ko uyu mufaransa yashwanye na Mourinho mu myitozo, ubwo yamubazaga impamvu atamukinisha neza undi amusubiza ko ariwe mukoresha we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa