skol
fortebet

Jose Mourinho yanze akazi yahabwaga n’imwe mu makipe akomeye

Yanditswe: Sunday 06, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uherutse kwirukanwa mu ikipe ya Manchester United,yatangiye gushakishwa n’amakipe atandukanye ariko biravugwa ko yanze akazi ko gutoza ikipe ikomeye kurusha izindi muri Portugal,Benfica Lisbon.

Sponsored Ad

Muri iki cyumweru nibwo ikipe ya Benfica yirukanye umutoza wayo Rui Vitoria nyuma yo gutsindwa agasigwa amanota 7 na FC Porto bahora bahanganye.

Rui Vitoria wahaye Benfica ibikombe 2 byikurikiranya muri 2016 na 2017,yarirukanwe bituma abayobozi b’iyi kipe batangira gutekereza uko baha akazi Mourinho wigeze kubatoza mbere y’uko aba igihangange.

Jose Mourinho yavugwaga muri iyi kipe nyuma yo kwirukanwa mu ikipe ya Manchester United ariko biravugwa ko yabwiye ubuyobozi bwa Benfica ko urwego ariho rurenze iyi kipe.

Mourinho ategereje telefoni izaturuka kwa Florentino Perez wifuza kumuzana mu ikipe ya Real Madrid kugira ngo arangiza imishinga atasoje ubwo yirukanwaga muri 2013.

Hari amakuru avuga ko Jose Mourinho ashobora gusubira muri Inter Milan yahaye ibikombe bitatu mu mwaka wa 2010 gusa ,cyane ko ubuyobozi bw’iyi kipe burambiwe umutoza Luciano Spalletti udatsinda kandi ifite abakinnyi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa