skol
fortebet

Jurgen Klopp yandagaje Manchester United abakunzi ba ruhago bifata ku munwa

Yanditswe: Tuesday 23, Apr 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru ko Manchester United nta bushobozi ifite bwayifasha guhagarika Manchester City mu mukino w’ishyiraniro uzabahuza kuri uyu wa Gatatu.

Sponsored Ad

Ubwo abanyamakuru babaza Klopp niba afitiye Manchester United icyizere cy’uko yamuhagarikira Manchester City,yabwiye abanyamakuru ko itari mu bihe byiza ku buryo byamufasha gutwara igikombe cya Shampiyona.

Yagize ati “Umukino w’abakeba (Derby) ntacyo wakora kugira ngo uhindure isura kandi Manchester United ntabwo iri mu bihe byiza ku buryo yatsinda City.United yatsinzwe bingahe na Everton ? ibitego 4-0.

Derby ni umukino usanzwe kandi Manchester City yiteguye kuwutsinda.Twakinnye na Manchester United imeze neza tunganya 0-0.Ku munsi mwiza birashoboka ko warangira banganyije.”

Jurgen Klopp yatakarije icyizere Manchester United ndetse yemeje ko nta cyizere ayiha cyo gutsinda mukeba wayo Manchester City ariko yemeza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose bagatsinda imikino isigaye,City yatakaza bakayitwara igikombe.


Klopp arabona nta bushobozi Manchester United ifite bwo gutsinda City

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa