skol
fortebet

Juventus yafashe umwanzuro ukomeye ku byerekeye kugura Paul Pogba

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Juventus yari imaze iminsi ihangana na Real Madrid mu rugamba rwo gusinyisha umukinnyi Paul Pogba,yamaze gutangaza ko ibyo gukomeza kwiruka kuri uyu mukinnyi yabihariye Zidane ahanini kubera ko ahenze.

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije wa Juventus, Pavel Nedved yamaze kubwira ushinzwe gushakira Pogba amakipe witwa Mino Raiola ko akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi Manchester United yifuza kuri uyu mukinnyi batakabona.

Nyuma yo gusinyisha ku buntu abakinnyi bakina hagati barimo Aaron Ramsey na Adrien Rabiot,Juventus yiyemeje kwiruka kuri Matthijs de Ligt wenyine bakarekeraho kugura abakinnyi.

Ikinyamakuru Daily Maily cyatangaje ko imbaraga za Juventus zo kugarura Pogba zakomwe mu nkokora n’akayabo Manchester United imwifuzamo ariyo mpamvu biyemeje kurekera Zidane umupira.

Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Juventus bwatinye ko uyu Mufaransa yazazana umutwe ufunze bigatuma ashwana na Cristiano Ronaldo,bikica intego zabo zo kwegukana Champions League.

Real Madrid niyo ikigerageza kwiruka kuri Pogba ndetse biravugwa ko yo isaba Manchester United ko nibura yagabanya aya miliyoni 150 ikageza nibura kuri miliyoni 120 z’amapawundi.

Pogba yatangarije Manchester United ko yifuza kuyivamo akajya gushakira ahandi nyuma y’umwaka mubi bagize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa