skol
fortebet

Karekezi arashaka kugarurira abafana ba Rayon Sports icyizere

Yanditswe: Thursday 14, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko yifuza kugarurira abafana ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports icyizere,bitewe n’ibihe bibi bahuye nabyo ndetse bikaba byaratumye bamara igihe kirekire badakina imikino iyo ariyo yose. Uyu mutoza wamaze ibgumweru 2 mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha yakekwagaho, yabwiye abanyamakuru ko yifuza kugarura icyizere nyuma y’igihe ikipe yari imaze idakina ndetse akaza kubikora uyu munsi ku mukino baza guhuramo na Police FC ku Kicukiro (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Karekezi Olivier aratangaza ko yifuza kugarurira abafana ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports icyizere,bitewe n’ibihe bibi bahuye nabyo ndetse bikaba byaratumye bamara igihe kirekire badakina imikino iyo ariyo yose.

Uyu mutoza wamaze ibgumweru 2 mu maboko y’ubugenzacyaha kubera ibyaha yakekwagaho, yabwiye abanyamakuru ko yifuza kugarura icyizere nyuma y’igihe ikipe yari imaze idakina ndetse akaza kubikora uyu munsi ku mukino baza guhuramo na Police FC ku Kicukiro saa cyenda n’igice.

Yagize ati “Police FC n’ikipe ikomeye cyane ndetse yagaragaje guhozaho muri uyu mwaka w’imikino, niyo mpamvu twiteze umukino ukomeye.Intego yacu ni ugutsinda Police FC kugira ngo twigarurire icyizere yaba ku bakinnnyi n’abafana.”

Uyu ni umukino wa mbere Karekezi Olivier agiye gutoza atari kumwe n’inshuti ye Katauti wari umwungirije, witabye Imana mu ijoro ryo ku I taliki ya 14 Ugushyingo 2017.

Karekezi Olivier yatangiye imyitozo kuwa Mbere nyuma y’iminsi 17 yamaze mu maboko y’ubugenzacyaha.Rayon Sports irakina uyu mukino idafite Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot, abakinnyi bari kumwe n’ikipe y’igihugu y’u Burundi mu ikino ya CECAFA iri kubera muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa