skol
fortebet

Karekezi Olivier yashinje De Gaulle kutishimira ibyo u Rwanda Rwagezeho

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle atangaje ko u Rwanda rutigeze rujya mu igikombe cy’Afurika kuko ubwo bajyagayo ngo bajyanyweyo n’abanyamahanga. Karekezi Olivier yagaragaje ko atishimiye aya magambo yatangajwe na De Gualle.
Ku munsi w’ejo hashije kuwa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 mu muhango wo kwerekana umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda De Gaulle yatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent De Gaulle atangaje ko u Rwanda rutigeze rujya mu igikombe cy’Afurika kuko ubwo bajyagayo ngo bajyanyweyo n’abanyamahanga. Karekezi Olivier yagaragaje ko atishimiye aya magambo yatangajwe na De Gualle.

Ku munsi w’ejo hashije kuwa kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017 mu muhango wo kwerekana umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda De Gaulle yatangaje ko we abona u Rwanda rutarigeze rwitabira igikombe cy’Afurika kuko ubwo bakitabiraga muri 2004 batwaweyo n’abanyamahanga.

Aya magambo yatangajwe na De Gaulle benshi bayafashe nko gutesha agaciro ibyo u Rwanda rwagezeho utibagiwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame wagiye kubakira igihe bari bavuye muri iki gikombe.

Abicishije ku urukuta rwe rwa Facebook Karekezi Olivier wakiniye ikipe y’igihugu ikihe kirekire akayibera na kapiteni, ndetse akaba yari mu abakinnyi bakinnye igikombe cy’Afurika kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye muri 2004, yavuze ko De Gaulle gutangaza ariya magambo bisa nko kwirengagiza cyangwa kutishimira ibyo u Rwanda rwagezeho.

yagize ati"Ese nyakubahwa perezida wa FERWAFA waba warishimiye ibyiza u Rwanda rwagezeho nyuma y’intambara irangiye? Ese ushingira he uvuga u Rwanda rwabonye itike yerekeza mu gikombe cy’Afurika binyuze mu banyamahanga? Muri 2015 badutera mpaga bayiduteye kubera nde se? Niba ari uko wize ibyo korora amafi muri Congo niyo mpamvu mu umupira biri kugucanga, ibihugu byinshi byitabaza abahanga mu mpira b’abanyamahanga ni uko ari abasazi? Ese abakinaga muri 2004 wita abanyamahanga ubu urusha ikinyarwanda Ndikumana Katawuti? Ngewe reka nkugire inama ni uko wakomeza utakomeza kuyobora FERWAFA ni uko uwazagusimbura yazakomereza ku byiza wagezeho, Apana kuza uvuga ibidafitiye igihugu akamaro."

U Rwanda rwitabiriye inshuro imwe gusa igikombe cy’Afurika muri 2004, Olivier Karekezi akaba ari umwe mu bakinnyi bakinnye icyo gikombe n’ubwo benshi bahinduwe abanyamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa