skol
fortebet

Kayumba Soter yerekeje muri Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC

Yanditswe: Monday 12, Nov 2018

Sponsored Ad

Myugariro wakiniraga AS Kigali,Kayumba Soter yamaze gusohoka muri AS Kigali yerekeza mu ikipe ya Sofapaka muri Kenya,nyuma y’imyaka 8 yari amaze akinira iyi kipe y’umujyi wa Kigali.

Sponsored Ad

Uyu myugariro wakiniye Amavubi mu mikino ya CHAN yabereye muri Maroc mu ntangiriro z’uyu mwaka,yamaze kurira indege imwerekeza mu gihugu cya Kenya aho agiye gukomereza ubuzima bwe nk’umukinnyi wa ruhago.

Kayumba yari kapiteni wa AS Kigali

Kayumba yahagurutse i Kigali saa 19:45 yerekeza muri Kenya aho agiye gutangira imyitozo muri iyi kipe ye nshya Sofapaka FC yasoje shampiyona ishize ku mwanya wa gatanu n’amanota 53, irushwa na Gor Mahia FC yegukanye igikombe amanota 22.

Bivugwa ko Soter Kayumba yaguzwe ibihumbi 15 by’Amadolari agomba guhabwa wenyine kuko yari yararangije amasezerano muri AS Kigali, akazahembwa ibihumbi bibiri by’amadolari buri kwezi.

Byavugwaga ko amakipe akomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC zifuzaga uyu mukinnyi wugarira,ariko yahisemo kwerekeza muri Kenya aho aratangira imyitozo kuri uyu wa mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa