skol
fortebet

Kidum yiyemeje guhagarika kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi kubera impamvu itangaje

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre yamaze gutangaza ko agiye guhagarika gutaramira mu Rwanda no mu Burundi mu gihe kitazwi kubera ko ngo akomeje kugwiza abanzi muri ibi bihugu bamushinja ko ari umunyapolitiki kandi bamubeshyera.

Sponsored Ad

Kidum uherutse gutangaza ko umujyi wa Kigali wamubujije kuzaririmba mu gitaro cya Kigali Jazz Junction,yanditse ubutumwa burebure ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko yahisemo guhagarika kuririmbira muri ibi bihugu byombi kubera abanzi be bakomeje kumufata nk’umunya politiki kandi atari we.

Kidum yagize ati “Natangiye kuririmba nkiri muto! Umuziki wari umuhamagaro wanjyee. Nta muntu nigeze niba, nica cyangwa se ngo mwange. Ubu mfite imyaka 44, bamwe mu bo tuva mu gihugu kimwe barankunda abandi baranyanga byo gupfa. Bisa nk’aho ntawigeze ashaka kunyumva.

Natangiye kuba muri Kenya guhera mu 1995,ndashimira abanya kenya kuba baremeye Kundera.Guhera uyu munsi nafashe umwanzuro wo kuba mfashe akaruhuko.Ntabwo nzongera kuririmbira mu gihugu cyanjye cy’amavuko no mu gihugu cy’u Rwanda bituranye kugeza igihe runaka.

Iyo ndi muri ibyo bihugu,abanzi banjye bariyongera kuko bakunze kunyibeshyaho bagira ngo ndi umunyapolitiki.Baba batekereza ko mfite imbaraga zo kugira ibyo nahindura ku bw’inyungu zabo.

Sinabasha gusobanura ukuntu ubuzima bwanjye bumbihira iyo ndi muri ibyo bihugu. Iyo batagerageje kundoga bashaka ubundi buryo banyica.Sindi umunyapolitiki nta n’ubwo nzigera mba we.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi,ntimwitwaze ibihe ndimo ngo mukine imikino y’umwanda.Mfashe uyu mwanzuro ngo nibura ndebe ko mwandeka njyenyine.Nzajya nsura igihugu cyanjye bucece ndetse no mu Rwanda ariko ntagiye kuririmba.Ndambiwe ibi byose.”

Ku munsi w’ejo nibwo umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru avuga ko wanze ko Kidum aririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa 27 Nzeri 2019 aho Meya Pudence Rubingisa yavuze ko atigeze abisaba ngo bamuhakanire.



Kidum yahagaritse kuririmbira mu Rwanda no mu Burundi mu gihe kitazwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa