skol
fortebet

Kigali Internation Peace Marathon twatumiye abakinnyi bakomeye- Minisitiri Uwacu

Yanditswe: Friday 05, May 2017

Sponsored Ad

Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko isiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro, Kigali Peace Marathon rigiye kuba ku nshuro ya 13 rizaba tariki ya 21 Gicurasi 2017 rizitabirwa n’ abakinnyi b’ ibirangiriye mu gusiganwa ku maguru.
Iri siganwa mpuzamahanga nkuko bisanzwe rizabanzirizwa n’andi masiganwa atandukanye, arimo irushanwa ry’abana, hakazamo Night Run izakinwa tariki ya 12 Gicurasi ndetse n’isiganwa nyirizina rizaba rigabanyijemo ibyiciro bitatu.
Ibi bikaba birimo Full (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’ umuco na Siporo Uwacu Julienne yavuze ko isiganwa ku maguru ryitiriwe Amahoro, Kigali Peace Marathon rigiye kuba ku nshuro ya 13 rizaba tariki ya 21 Gicurasi 2017 rizitabirwa n’ abakinnyi b’ ibirangiriye mu gusiganwa ku maguru.

Iri siganwa mpuzamahanga nkuko bisanzwe rizabanzirizwa n’andi masiganwa atandukanye, arimo irushanwa ry’abana, hakazamo Night Run izakinwa tariki ya 12 Gicurasi ndetse n’isiganwa nyirizina rizaba rigabanyijemo ibyiciro bitatu.

Ibi bikaba birimo Full Marathon (42km), Half Marathon (21km) hamwe na Run for Peace(7km) yahozwe izwi nka Run for Fun hambere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’umuco na siporo Uwacu Julienne, yatangaje ko imyiteguro y’iri rushanwa igeze kure kandi ko bizeye ko rizagenda neza.

“Tumaze igihe twitegura Kigali Peace Marathon aho twizeye ko rizagendekera neza abanyarwanda”.

“Umwihariko w’uyu mwaka ni uko twatumiye abakinnyi bakomeye muri uyu mukino muzaba mubabona bari i Kigali”.

Undi mwihariko wa Kigali Peace Marathon y’uyu mwaka nkuko Madame Julienne yakomeje abitangaza, ni Night Run izakinwa icyumweru mbere, ahanini hagamijwe kwereka abantu ibyiza bya Kigali mu ijoro kuko benshi bayibona ku manywa.

Abazitabira Night Run bazahagurukira Kigali Convention Center- Kigali Heights- RRA Rond Point- MINADEF-Convention Center.

Kigali ni umujyi usukuye kandi umaze kugera ku rundi rwego ni yo mpamvu twahsyizeho iyi Night Run kugira ngo abantu bongere barebe imihanda ya Kigali, Uwacu Julienne.

Kugeza uyu munsi, nta munyarwanda wari wegukana iri siganwa ryihariwe n’abanyakenya, gusa ngo uyu mwaka nubundi nta gahunda yaba Minisiteri na federasiyo byashyizeho, ngo habe hategurwa byumwihariko abanyarwanda bazakina Kigali Peace Marathon 2017. Munyandamutsa Jean Paul uyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), yaje kubihamya.

“Hari ikigo kizadufasha gutegura abaserukira igihugu gusa kuri ubu kiracyavugururwa ni yo mpamvu tutabateguriyemo”.

“Twavuganye n’abashinzwe amakipe batubwira ko twabareka bakagumana na ba Managers kugira ngo igihe cyo gukina kizagere biteguye. Ni yo mpamvu tutateguye abanyarwanda”.

Kigali Peace Marathon ya 2017 izaba ifite insanganyamatsiko igira iti dusiganwe ku bw’intwari zacu, Run for our Heroes, mu rwego rwo guha agaciro abitanze bose kugira ngo igihugu kibohorwe.

Kugeza magingo aya, abagera kuri 800 ni bo bamaze kwiyandikisha, gusa ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryizera ko rizaba ryabonye abagera ku bihumbi bitandatu ubwo isiganwa nyirizina rizaba rikinwa.

Abazakina Half Mrathon bazahagurukira kuri stade Amahoro -Chez Lando, Gishushu, MTN Centre Nyarutarama, Gacuriro bagaruke ku Gishushu, bace ku ngoro y’inteko ishinga - Umubano Hotel bagaruke Gishushu,-Gisimenti- Tigo-KIE- Control Technique, Sports View Hotel - Amahoro stadium, mu gihe abazakina Marathon bo iyi nzira bazayinyuramo ubugira kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa