skol
fortebet

Kiyovu Sports yiteguye gutwara igikombe uyu mwaka nyuma yo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yarahiriye kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka nyuma yo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri .
Ibi abakinnyi b’iyi kipe babitangaje nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Kanama 2017,aho yagaragayemo abasore bose iyi kipe yaguze barangajwe imbere na Fabrice Mugheni waguzwe n’iyi kipe avuye muri Rayon Sports.
Mu kiganiro Mugheni Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sports yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo yavuze ko (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Kiyovu Sports yarahiriye kwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda uyu mwaka nyuma yo kurokoka kumanuka mu cyiciro cya kabiri .

Ibi abakinnyi b’iyi kipe babitangaje nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa mbere taliki ya 21 Kanama 2017,aho yagaragayemo abasore bose iyi kipe yaguze barangajwe imbere na Fabrice Mugheni waguzwe n’iyi kipe avuye muri Rayon Sports.

Mu kiganiro Mugheni Fabrice kapiteni wa Kiyovu Sports yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo yavuze ko intego ari ukwitwara neza bakegukana igikombe.

Yagize ati “Dufite intego yo kwegukana igikombe kuko ikipe yaguze abakinnyi beza na Komite ifite gahunda kandi natwe dufite gahunda yo kwitwara neza. Umutoza Cassa ni umutoza mwiza nanjye ndamukunda azi gutoza kandi aha agaciro imyitozo niyo mpamvu nizeye ko tuzakorana neza.”

Iyi myitozo yamaze amasaha abiri n’igice yahuruje abafana benshi cyane dore ko kwinjira ku Mumena byari ukwishyura. Kiyovu Sports irateganya gutangira imikino ya gicuti yoroheje nyuma y’iki cyumweru.

Bamwe mu bakinnyi bashya kiyovu yaguze harimo Fabrice Mugheni Kakule wavuye muri Rayon sports, Sebanani Emmanuel Crespo na Ndoli Jean Claude bavuye muri AS Kigali, Uwihoreye Jean Paul na Twagirimana Innocent bavuye muri Police FC, Kabura Mouhamud na Habakubaho Vincent bavuye muri Pépinière FC, Ally Mbogo waturutse muri Espoir FC,Habyarimana Innocent wavuye muri APR FC na Maombi Jean Pierre wavuye muri Musanze FC .

Ibitekerezo

  • Kiyovu turayishyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa