skol
fortebet

PSG yemeye kongerera umushahara Kylian Mbappe uruta uwa Cristiano Ronaldo

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, irateganya kugira Kylian Mbappe umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka, nyuma yo kumwemerera miliyoni 250 z’ama-Euro agomba gufata mu gihe cy’imyaka itanu.

Sponsored Ad

Ni mu rwego rwo kumurinda kuba yasohoka muri iyi kipe akajya mu makipe akomeje kumwifuza, aho kwisonga haza Manchester City yo mu Bwongereza, nk’uko ikinyamakuru El Pais giheruka kubitangaza.

Ikinyamakuru SPORT cyo cyatangaje ko PSG yiteguye guha Mbappe w’imyaka 20 y’amavuko umushahara wa miliyoni 38 z’ama-Euro ku mwaka.

Ibi nanone hari icyo bivuze ku hazaza h’umunya-Brazil Neymar Jr da Silva, kuko kugira ngo Mbappe ashobore guhabwa ariya mafaranga na PSG bisaba ko Neymar agurishwa.

Amakuru avuga ko perezida wa PSG Nasser Al-Khelaifi yamaze kwishyiramo ko agomba kugurisha Neymar, bityo umushahara yahembwaga akaba ari wo agiye kujya aha Mbappe.

Mu gihe uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Cameroon yaba ahawe uyu mushahara, yaba umukinnyi wa kabiri uhembwa amafaranga menshi ku isi, nyuma ya Lionel Messi wa FC Barcelona kuri ubu uhembwa miliyoni 40 z’ama-Euro ku mwaka.

Ibitekerezo

  • Mutekereze umwana w’imyaka 20 uzajya azenza 3 Billions/Milliards buri kwezi uyashyize mu manyarwanda!! Bisobanura ko yahemba buri kwezi aba Presidents bose bo ku isi. Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa