skol
fortebet

Malawi yataye muri yombi Vincent Murekezi ukekwaho Jenoside

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza, Igipolisi cya Malawi cyataye muri yombi Umunyarwanda Murekezi Vincent ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Uku gutabwa muri yombi kuje nyuma y’aho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangiye impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2009.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, kugeza ubu Murekezi afungiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye mu Murwa Mukuru Lilongwe.
Mu minsi ishize, Murekezi Vincent aherutse (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kane tariki ya 8 Ukuboza, Igipolisi cya Malawi cyataye muri yombi Umunyarwanda Murekezi Vincent ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uku gutabwa muri yombi kuje nyuma y’aho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda butangiye impapuro zo kumuta muri yombi mu mwaka wa 2009.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, kugeza ubu Murekezi afungiwe ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye mu Murwa Mukuru Lilongwe.

Mu minsi ishize, Murekezi Vincent aherutse gufatwa na polisi yo muri iki gihugu nyuma iza kumurekura, aho Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahise bwemeza ko bwatangiye gukorana n’inzego z’ubutabera za Malawi ngo abashe gutabwa muri yombi

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Lilongwe ndetse n’Umuvugizi mukuru wa polisi y’igihugu muri Malawi ngo birinze kugira icyo batangariza iki kinyamakuru, nk’uko gikomeza kibyemeza.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko kugeza ubu butaramenyeshwa n’inzego za Malawi ifatwa ry’uyu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside.

Umuvugizi wabwo Nkusi Faustin, yagize ati “ Ntabwo muri Malawi bari baduha ayo makuru, ariko niba koko yongeye gufatwa yaba ari inkuru nziza, kuko twamusabye igihe kinini. Nibatumenyesha turabibatangariza.”

Kuri ubu Murekezi ngo yamaze guhindura amazina, aho yiyise Vincent Mbanda aho urwandiko rw’inzira yahawe na Malawi ari yo mazina agaragaraho, ndetse bikaba bigaragara ko yavukiye muri Tanzaniya.

Murekezi akaba yarigeze gukurikiranwa ibyaha yari afitanye n’amabanki yo muri Malawi akaza guhungira muri Afurika y’Epfo, aho yamaze imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu. Nyuma yagarutse muri Malawi, aza gufatirwa mu rugo rw’Umunyarwanda uhatuye witwa Hirwa, aho yari yitabiriye ibirori byo kwita izina, ariko aza kurekurwa.

Murekezi Vincent yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urukiko Gacaca rw’i Tumba muri Huye, aho yakatiwe gufungwa burundu.

Mu minsi ishize, Minisitiri w’Ubutabera, Joshston Busingye yavuze ko ubu muri Malawi hari Abanyarwanda barindwi bakekwaho uruhare muri Jenoside, nyamara ubu ngo ni abacuruzi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa