Kigali

Manzi Thierry yavuze byinshi ku kibazo cy’agahimbazamusyi katumye banga gukora umwiherero wa Marines FC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 June 2019 Yasuwe: 3997

Kapiteni wa Rayon Sports,Manzi Thierry yemeje ko we na bagenzi be banze gukora umwiherero[ local] wo kwitegura umukino wo kwishyura baraye batsinzemo Marines FC ibitego 2-1 kubera ko batarishyurwa agahimbazamusyi ko ku mukino wa AS Kigali ndetse n’ubanza wa Marines FC.

Manzi Thierry watsinze igitego muri 2-1 batsinze Marines FC,yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be banze kwitabira umwiherero wa nyuma wo kwitegura umukino wo kwishyura na Marines FC kubera ikibazo cy’agahimbazamusyi batahawe,ubuyobozi bubasezeranya ko baza kugikemura vuba, babona kuwujyamo

Yagize ati “Nibyo koko twabanje kwanga kwitabira umwiherero kubera ko bataduhaye agahimbazamusyi kacu.Niyo mpamvu mu mukino byatugoye kuko hari akantu kaburaga mu mutwe ariyo mpamvu Marines FC yatugoye gusa ikipe nkuru aba ari nkuru twagarutse twitwara neza.Ntabwo agahimbazamusyi kabonetse ariko ibiganiro twagiranye n’ubuyobozi ni byiza.

Imyaka 20 ishize cyangwa 30 ishize ibyo ni ibintu birangwa muri Rayon Sports ariko icyo navuga ni ibintu biba bigomba guhindukaBibaho ariko ntabwo aba ari byiza ku bakinnyi no ku bayobozi.Hakwiriye gushakwa igisubizo cyabyo.”

Biravugwa ko abakinnyi bishyuza ubuyobozi bwa Rayon Sports agahimbazamusyi k’ibihumbi 75 FRW baberewemo ndetse ngo n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 500 FRW bemerewe kugira ngo batware shampiyona kataraboneka aho babwiwe ko kazava ku mafaranga ya AZAM.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Kakule Mugheni Fabrice,bise abayobozi ababeshyi [Escrocs] nyuma yo kudahabwa aka gahimbazamusyi.

Ikibabaza abakinnyi ba Rayon Sports ni uko badahabwa agahimbazasyi kabo kandi buri munsi bari kubona ikipe iri gusinyisha abakinnyi bashya ndetse bagahabwa akayabo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble King

    nibagabanye ivogonyo ubuse abakozi bose bahagaritse akazi ngo nuko batarahembwa agahimbaza mushyi byagenda gute, ubuyobozi buri gucuranwa abakinnyi kw’isoko naryo riba rigoye hanzaha, bo nibagumye batsinde prime ziyongere bazazibahere rimwe,kuko muri management ureba ikihutirwa kurusha ikindi, umushahara niwo wibanze prime ikaza nyuma. ubuse ko numva hari abashaka kujya gukina hanze bo baziko ibyaho ari automatic hari maho umara amezi 4 nta prime kandi usabwa kugumya gitsinda nogukora cyane kugirango ukomeze kubona umwanya uhoraho mukibuga.bazabaze abakina kenya, tzd RDC babahe amakuru y’impamo.

    4 months ago
  • chat_bubble froduard

    manzi ubwontatangiye kugandisha
    abakinnyi.

    4 months ago

Inzindi nkuru

Solskjaer yabwiye Liverpool amagambo arimo incyuro mbere yo guhura...

Mbere y’umukino byitezwe na benshi ko Manchester United irabatizwa na...
20 October 2019 Yasuwe: 1042 0

Uruganda rwa Cimerwa rwahaye ibikoresho ya kipe y’abana yagaragaye mu...

Kuri uyu wa gatandatu, ubuyobozi bw’uruganda nyarwanda rukora sima rwa...
20 October 2019 Yasuwe: 1686 0

Patriots BBC yakatishije itike yo kwerekeza mu cya kabiri cy’imikino...

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball...
20 October 2019 Yasuwe: 263 0

Sugira Ernest yabaye umukinnyi wa mbere w’Amavubi wanyanyagijweho amafaranga...

Abafana b’ikipe y’igihugu Amavubi bishimiye rutahizamu Sugira Ernest...
20 October 2019 Yasuwe: 2719 0

Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye rishobora gutuma FC Barcelona...

Kizigenza w’ikipe ya FC Barcelona,Lionel Messi yavuze ko iyi kipe yagowe no...
19 October 2019 Yasuwe: 2592 0

Sugira Ernest ahesheje Amavubi itike yo kwerekeza muri CHAN...

Amavubi yamaze gukatisha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020 izabera mu...
19 October 2019 Yasuwe: 3613 0