skol
fortebet

Marcelo utishimye muri Real Madrid ari hafi kumvikana n’indi kipe ikomeye I burayi

Yanditswe: Friday 08, Mar 2019

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru bikomeye ku mugabane w’I burayi birimo gutangaza ko myugariro Marcelo wazamukiye mu ikipe ya Real Madrid yamaze kumvikana na Juventus yo mu Butaliyani ikinamo mucuti we Cristiano Ronaldo.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugenda kwa Cristiano Ronaldo,myugariro Marcelo yarahungabanye cyane ndetse ntiyongera gutanga umusaruro nkuko bikwiriye ariyo mpamvu muri iyi minsi yicajwe n’umwana muto witwa Sergio Reguilon.

Marcelo utacyishimiye gukinira Real Madrid,biravugwa ko yamaze kumvikana na Juventus ku mushahara n’uduhimbazamusyi ku buryo uyu mwaka w’imikino uzarangira yerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Juventus.

Ikinyamakuru sportbible.com cyavuze ko Marcelo umaze imyaka 13 mu ikipe ya Real Madrid ari mu nzira zisohoka muri iyi kipe ndetse ngo yamaze kwandikira perezida wa Real Madrid,Florentino Perez ko atagishaka gukomezanya n’iyi kipe.

Marcelo ngo azajya ahembwa akayabo ka miliyoni 12 z’amapawundi ku mwaka, nasinyira Juventus muri Kamena uyu mwaka.

Juventus irifuza gushimisha Cristiano Ronaldo imuzanira inshuti ye magara bakinannye imyaka 9 yose.

Nubwo ibi bivugwa,Marcelo afite amasezerano azarangira mu mwaka wa 2022 dore ko yasinyiye Real Madrid mu mwaka wa 2017.



Marcelo ashobora kongera gukinana na Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa