skol
fortebet

Martin Ngoga yatorewe kuba mu kanama ka FIFA gashinzwe imyitwarire

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

Inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), yemeje Martin Ngoga nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire muri iryo shyirahamwe.
Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yemejwe kuri uyu wa Kane n’inteko rusange (...)

Sponsored Ad

Inteko rusange ya 67 y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA), yemeje Martin Ngoga nk’umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire muri iryo shyirahamwe.

Ngoga wari usanzwe agaharariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) kuva muri Werurwe 2015, yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba Perezida wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bitandukanye bireberwa na FIFA akaba yemejwe kuri uyu wa Kane n’inteko rusange yateraniye i Bahrain.

Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, abicishije kuri twitter ye, Ngoga yagize ati “Nishimiye kuba umwe mu bagize komite ishinzwe imyitwarire muri FIFA nkaba niteguye gutanga umusanzu wanjye mu guteza imbere siporo dukunda”.

Nubwo yagiye akora mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi bw’igihugu, Ngoga ni umwe mu bazwi cyane muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no kuba Vice Perezida wa Ferwafa ubwo yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco.

Ngoga yavukiye muri Tanzania muri 1968, aba ari na ho yiga amashuri kugeza arangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko.

Yatangiriye akazi muri Minisiteri y’ubutabera ya Tanzania no mu biro by’Umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu, nk’uwimenyereza umwuga.

Ageze mu Rwanda, Ngoga yaje gukora mu Bushinjacyaha bukuru bwa Repubulika mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, azamurwa mu ntera yoherezwa guhagararira u Rwanda mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania.

Yaje kugirwa Umushinjacyaha mukuru wungirije nyuma yo gutora Itegeko Nshinga no kuvugurura inzego z’ubutabera, nyuma y’imyaka ibiri gusa yongera kuzamurwa mu ntera aba Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda.

Mbere gato yo kujya guhagararira u Rwanda muri EALA, Ngoga yayoboye Komisiyo yacukumbuye uruhare rwa BBC ku gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri filimi “Rwanda: The Untold Story”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa