skol
fortebet

Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 26 azakoresha mu gushaka itike ya CHAN 2020

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze gutangaza abakinnyi 11 bagomba gusanga 15 mu mwiherero wo kwitegura umukino wa gicuti bazakina na RDC kuwa 18 Nzeri n’umukino ubanza wo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN bazakina na Ethiopia I Addis Ababa kuwa 22 Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Umutoza Mashami Vincent yatangaje ko abakinnyi 11 bashya bagomba kwinjira mu mwiherero ari Mutsinzi Ange (APR FC), Nsabimana Aimable (Police FC), Bishira Latif (AS Kigali), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Ngendaimana Eric (Police FC), Benedata Janvier (AS Kigali), Ishimwe Kevin (APR FC), Danny Usengimana (APR FC), Bizimana Yannick (Rayon Sports) na Hakizimana Kevin (Police FC).

Amavubi agiye kwitegura umukino w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Dore urutonde rwose rw’abakinnyi 26 bahamagawe muri rusange

Abanyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame (AS KIgali), Kimenyi Yves (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar(APR FC)

Ba Myugariro: Omborenga Fitina(APR FC), Imanishimwe Emmanuel(APR FC), Rutanga Eric(Rayon Sports), Iradukunda Eric(Rayon Sports), Manzi Thierry(APR FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Bishira Latif(AS Kigali)
Abakina hagati: Niyonzima Haruna(AS Kigali), Iranzi Jean Claude(Rayon Sports), Buteera Andrew(APR FC), Niyonzima Olivier Sefu(APR FC), Nsabimana Eric Zidane(AS Kigali), Nshimiyimana Amran(Rayon Sports), Ngendahimana Eric(Police FC), Benedata Janvier(A Kigali).

Ba rutahizamu: Sugira Ernest(APR FC), Manishimwe Djabel(APR FC), Mico Justin(Police FC), Ishimwe Kevin(APR FC), Danny Usengimana(APR FC), Bizimana Yannick(Rayon Sports) na Hakizimana Kevin(Police FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa