skol
fortebet

Masudi Djuma yavuze impamvu ikomeye yatumye yanga kugaruka muri Rayon Sports yamwifuzaga

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa AS Kigali yavuze ko ikipe ya Rayon Sports yamuvugishije nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania ngo ayigarukemo ariko atazongera gukora ikosa ryo gukorana n’abazungu.

Sponsored Ad

Rayon Sports yasabye Masudi Djuma kuyigarukamo akungiriza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ariko uyu Murundi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko yafashe umwanzuro wo kutazongera kungiriza abazungu.

Yagize ati “Mbere y’uko nemera gutoza AS Kigali,Rayon Sports yansabye kuyibera umutoza ariko sinashakaga gukorana n’abazungu kandi ngo mbe umutoza wa kabiri.Ibibazo nahuye nabyo muri Simba SC byampaye isomo.Sinshaka kuzongera gukorana n’umutoza w’umuzungu nashake azabe avuye mu ijuru.

Masudi Djuma yavuze ko atifuzaga kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports kuko bidakwiriye aho yabigereranyije no kuba umuntu yaguze imodoka,akagaragara atwaye igare.

Masudi Djuma yasogongeye ku cyanga cy’amanota atatu ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda,atsinda Bugesera FC ibitego 3-0 ku munsi wa 8 wa shampiyona nyuma y’imikino 7 iyi kipe idatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa