Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania aho agiye kungiriza umutoza mukuru Joseph Omogi.
Nyuma yo kwegura k’Umugande Jackson Mayanja ku kazi ko kungiriza mu ikipe ya Simba SC,uyu murundi wagize ibihe byiza muri Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Tanzania muri iki gitondo aho arahita atangira akazi muri iyi kipe ifite abafana benshi muri Tanzania.
Masudi yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya (...)
Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Masudi Djuma yamaze kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania aho agiye kungiriza umutoza mukuru Joseph Omogi.
Nyuma yo kwegura k’Umugande Jackson Mayanja ku kazi ko kungiriza mu ikipe ya Simba SC,uyu murundi wagize ibihe byiza muri Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Tanzania muri iki gitondo aho arahita atangira akazi muri iyi kipe ifite abafana benshi muri Tanzania.
Masudi yafashije ikipe ya Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’igikombe cy’Amahoro mu myaka 2 yamaze ayitoza ndetse byavugwaga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC.
Masudi Irambona Djuma yeguye ku gutoza Rayon Sports ku italiki ya 08 Nyakanga 2017,ubwo yari amaze kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse agifite amasezerano y’imyaka 2 na Rayon Sports.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *