skol
fortebet

Masudi yatangaje amayeri azakoresha ngo asezerere Espoir FC

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yatangaje uburyo ari buze gukinisha ikipe ye ikigaranzura Espoir mu mukino uzabera I Rusizi kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2017.
Nubwo ikipe ya Rayon Sports yageze muri kimwe cya kabiri inyagiye Police FC ibitego 6-1 mu mikino 2 ubanza n’uwo kwishyura kuri ubu umutoza Masudi Irambona Djuma aratangaza ko nta cyo yavuga ku mukino wo ku munsi w’ejo ngo kuko nta mukino usa n’undi kandi nta mukino mwiza yakwitega kubera ikibuga kibi bazakiniraho.
Yagize ati “ Icyo (...)

Yagize ati “ Icyo nzicyo ni uko tugiye gukina match itoroshye kuko Demi finale iruta Finale,mu mupira nta fotokopi ya Match ibaho. Espoir FC n’ikipe izi kugarira cyane kandi tugiye gukinira ku kibuga kibi ntabwo tugiye hariya tugiye gutsinda kuko kubera ko ari ikibuga kibi nta mupira mwiza wakina.Tugiye gukina tugerageza kutinjizwa igitego ku buryo mu mukino wo kwishyura tuzitwara neza.

Ikipe ya Rayon Sports iracyabura abakinnyi batandukanye kubera imvune aho nka Rwatubyaye Abdoul atazagaragara kuri uyu mukino.

Ibitekerezo

  • Masudi ndakwemera uvuga kigabo kdi ugashyira mubikorwa gusa ukuwe na kuraje

    masudi papa ndagushyigikiye kdi tuzatabagura don’t worry.

    yesu nashimwe mwizere lmana izabafasha gutsinda kandi intsinzi mujye muyitura lmana nibishimira igikombe cy,amahoro nacyo izacyibaha murakoze

    Intsinzi iradukomanga maze n’icy’amahoro tucyegukane.abatazi gutsinda barebera.

    Intsinzi iradukomanga maze n’icy’amahoro tucyegukane.abatazi gutsinda barebera.

    Niba bugarira nawe ukugarira bizatanga iki?Ugomba kubataka!

    Umupira w amaguru ntiworoshye ariko Umwarimu nka Masudi azi ibikenewe. Tumube inyuma dushaka intinzi mu mikino yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa