skol
fortebet

Matic yahishuye uko abakinnyi ba Manchester United bitwara kuri Mourinho iyo batsinzwe

Yanditswe: Wednesday 07, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United yatangaje ko iyo ikipe yatsinzwe, abakinnyi bose bihisha umutoza Jose Mourinho mu myitozo ntawe uba wifuza kumureba mu maso.

Sponsored Ad

Matic yavuze ko buri mukinnyi wese wa Manchester United abatifuza kurebana imonankubone na Jose Mourinho iyo batsinzwe ndetse bahitamo gukorera imyitozo kure ye y’amaso ye.

Yagize ati “Mourinho ni umuntu mwiza.Ahorana igitutu kuko buri wese aba amwitezeho gutsinda.Iyo twatsinzwe buri wese aba ategereje icyo atubwira.Akunda gutsinda ndetse iyo tutatsinze buri wese aramwihisha ku kibuga cy’imyitozo.”

Matic yavuze ko iyo Manchester United yatsinzwe,Mourinho ababwira ko bagomba gukora cyane kugira ngo bazabashe kwitwara neza mu mukino ukurikira.

Ikipe ya Manchester United iri mu Butaliyani aho yitegura guhangana na Juventus mu mukino wa UEFA Champions League kuri uyu mugoroba.


Matic yavuze ko abakinnyi ba Manchester United bihisha Mourinho mu myitozo iyo batsinzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa