Maurizio Sarri uherutse kuva muri Chelsea yarahiriye kuyisahura abakinnyi babiri bakomeye
Yanditswe: Tuesday 18, Jun 2019
Umutoza mushya wa Juventus, Maurizio Sarri, arifuza gusahura ikipe ya Chelsea FC abakinnyi bayo babiri bakomeye barimo uwo bita umuhungu we Jorginho ndetse na myugariro wari utangiye kuzamura urwego rwe witwa Emerson.
Umutoza Sarri wavuye muri Chelsea FC ayimazemo amezi 11 gusa kandi yari yarayisinyiye imyaka 3,yatangiye kurambagiza abakinnyi bazamufasha kwegukana UEFA Champions League barimo Jorginho na Emerson bakinira Chelsea FC.
Sarri yasinyiye ikipe ya Juventus ku cyumweru nyuma y’aho iki gihangange cyo mu Butaliyani cyari kimaze kwishyura Chelsea miliyoni 7 z’amapawundi.
Akimara kugera muri Juventus,Sarri w’imyaka 60 yavuze ko Jorginho na Emerson bamukoze ku mutima mu mpera z’umwaka w’imikino ushize ariyo mpamvu yifuza ko bamusanga I Turin.
Jorginho yaguzwe mu ntangiriro z’umwaka w’imikino ushize na Sarri akayabo ka miliyoni 57 z’amapawundi bituma Fabregas abura umwanya wo gukina yerekeza muri Monaco.
Sarri arahuze cyane ku isoko ryo kugura abakinnyi ariyo mpamvu yatangiye kurambagiza aba bakinnyi ndetse n’abandi barimo Paul Pogba na Matthijs de Ligt.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *