skol
fortebet

Uko imishahara y’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda isumbana

Yanditswe: Saturday 25, Mar 2017

Sponsored Ad

Ibijyanye n’imishahara y’abakinnyi n’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda bikunze kugirwa ubwiru bukomeye, nyamara amakipe menshi ahemba amafaranga aturuka mu bafana.
Umunyamakuru yari amaze igihe ikora ubu bushakashatsi kugira ngo amenye imishahara y’abatoza b’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Byaramugoye cyane kubona amakuru kuko usibye Pablo Nduwimana, umutoza w’Amagaju wemeye kubivuga ku mugaragaro abandi benshi basubiza ko batatangaza imishahara yabo.
Iki (...)

Sponsored Ad

Ibijyanye n’imishahara y’abakinnyi n’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda bikunze kugirwa ubwiru bukomeye, nyamara amakipe menshi ahemba amafaranga aturuka mu bafana.

Umunyamakuru yari amaze igihe ikora ubu bushakashatsi kugira ngo amenye imishahara y’abatoza b’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Byaramugoye cyane kubona amakuru kuko usibye Pablo Nduwimana, umutoza w’Amagaju wemeye kubivuga ku mugaragaro abandi benshi basubiza ko batatangaza imishahara yabo.

Iki kinyamakuru cyahisemo kwifashisha bamwe mu buyobozi bw’aya makipe n’abari hafi y’aya makipe maze ikora ubu bushakashatsi.

Abatoza bo mu Rwanda bahembwa hagati y’ibihumbi 250 bihabwa umutoza wa Pepiniere kugeza kuri miliyoni ebyiri zihabwa umutoza wa mbere Jimmy Mulisa wa APR FC.

Abatoza benshi bari hagati y’ibihumbi 800 na Miliyoni 1.5, ariko bagatandukanira ku bindi bahabwa birimo inzu, imodoka, ibiriba n’ibindi. Ibi bikaba ari na byo byatumye bisa n’ibigoranye mu gukora uru rutonde.

1. Jimmy Mulisa

Ni we mutoza uhabwa amafaranga menshi bijyanye n’ikipe atoza. Mulisa ahabwa miliyoni ebyiri z’umushahara buri kwezi, hakiyongeraho imodoka n’inzu nk’uko bisanzwe ku batoza ba APR FC. Bivuze ko ubihaye agaciro, byagera muri miliyoni 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

2. Ivan Minnaert

Ivan Minnaert, umutoza wa Mukura VS ahabwa umushahara w’ibihumbi bibiri by’amadolari ahwanye na miliyoni 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda, agakodesherezwa inzu n’imodoka irimo lisansi na Olivier Nizeyimana, umuyobozi mukuru wa Mukura.

Ibi bivuze ko ugerageje kubiteranya wabiha agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

3. Seninga Innocent

Seninga Innocent, umutoza wa Police ahabwa Miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi hakiyongeraho imodoka na Lisansi, agahahabwa inzu n’ibihumbi 100 bimufasha buri kwezi byo kugura ibyo kurya no kwakiriza abashyitsi.

Mu kugereranya aka gaciro, Seninga atangwaho miliyoni 2.3 buri kwezi

4. Eric Nshimiyimana

Uyu mugabo utoza ikipe ya AS Kigali ari ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwacu.
Aho ahabwa miliyoni 1.5 y’umushahara buri kwezi, akanahabwa imodoka imutwara, bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.7

5. Irambona Masudi Djuma

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Irambona Masudi Djuma ahabwa miliyoni imwe y’u Rwanda akishyurirwa inzu na Lisansi ijya mu modoka ye bwite. Ibi wabiha agaciro bikagera kuri miliyoni 1.4

6. Mashami Vincent

Uyu mutoza wa Bugesera ari guhabwa miliyoni buri kwezi agahabwa n’inzu hamwe na Lisansi yo gushyira mu modoka yiguriye. Ibi tubigeneye agaciro ka miliyoni 1.3

7. Mbungo Casa Andre

Amakuru ava i Nyagatare avuga ko Mbungo Casa, umutoza wa Sunrise azajya ahabwa umushahara wa miliyoni bivuye kuri Miliyoni 1.2 yahabwaga Ibechide Andrew umunya Nigeria watozaga iyi kipe mbere ya Casa.

Kuri ubu atarabona inzu aturamo, Mbungo yabaye akodesherejwe n’ikipe muri Guest House aho azajya yishyurirwa inzu. Ibi bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.2 y’u Rwanda.

8. Kanamugire Aloys

Uyu mutoza wa Kiyovu Sports ahabwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda akanoreherezwa mu bijyanye n’icumbi.

9. Ruremesha Emmanuel

Umutoza wa Etincelles ahabwa amafaranga ibihumbi 800 akanahabwa itike yo kujya gusura umuryango we.

10. Jimmy Ndayizeye
Jimmy Ndayizeye, umurundi utoza Espoir FC ahabwa ibihumbi 700 agahabwa n’ibihumbi 100 byo kwishyura inzu.

11. Habimana Sostene

Habimana Sosthene, umutoza wa Musanze ahabwa umushahara w’ibihumbi 700 y’u Rwanda buri kwezi

12. Nduhirahandi Abouk Karim Coka

Uyu mugabo utoza Marines FC ahabwa ibihumbi 600 bya buri kwezi nk’uko amakuru aturuka i Rubavu yabyemeje.

13. Sogonya Hamissi Kishi

Sogonya utoza Kirehe FC abona buri kwezi umusahara w’ibihumbi 600 bya buri kwezi.

14. Okoko

Umutoza wagiye muri Gicumbi FC nyuma yo kwirukanwa muri Mukura, Okoko bivugwa ko ahembwa ibihumbi 500.

15. Pablo Nduwimana

Uyu mutoza w’Amagaju FC ahabwa umushahara w’ibihumbi 350 bya buri kwezi akazamurwa n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 ku mukino usanzwe n’ibihumbi 100 ku mikino ikomeye.

16. Muhoza Jean Paul

Uyu mutoza wa Pepiniere nawe ahembwa 250 akazamurwa n’uduhimbazamushyi dushobora kugera ku bihumbi 70 ku mikino ikomeye.

Src: Imvaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa