skol
fortebet

Radamel Falcao yihanije abafana bakomeje kwibasira Messi nyuma yo gutsindwa na Colombia

Yanditswe: Monday 17, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Radamel Falcao usanzwe ari kapitani w’ikipe y’igihugu ya Colombia, yarengeye Lionel Messi usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine ukunze kwibasirwa n’abatari bake bamushinja kwitangira FC Barcelona ariko agatererana Argentine.

Sponsored Ad

Abatemera Messi bongeye kumwibasira ubwo ikipe y’igihugu cye yatsindwaga na Colombia ibitego 2-0 ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, mu mukino wa mbere w’itsinda mu irushanwa rya Copa America.

Ku bwa Falcao, ngo kuba Messi akunze kwibasirwa n’abamurwanya ari igiciro cy’uko ari umukinnyi wa mbere ku isi.

Ati” Iyo Messi atsinze igitego, baravuga ko kuki atatsinze bibiri. Iyo yatanze umupira wavuyemo igitego, baravuga ngo ni kuki atatanze myinshi. Iyo yakinnye neza, bavuga ko ba myugariro yari ahanganye na bo ari abaswa. Iyo atsinze Coup-Franc, bavuga ko urukuta rwari rupanzwe nabi. Iyo Argentine yatsinzwe, biba ikosa rya Messi. Gusa byose ni ikiguzi wishyura iyo uri umukinnyi wa mbere ku isi “.

Ubwo Argentine yari imaze gutsindwa na Colombia, Lionel Messi we yatangaje ko n’ubwo batatangiye neza nk’uko batari babyiteze, bidakwiye ko babitindaho ko ahubwo we na bagenzi be bagomba kubura amaso bakita ku mikino iri imbere ibategereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa