Imikino
Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai Emery
Yanditswe: Friday 15, Feb 2019
Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose ba Arsenal ariko akaba atabona umwanya wo gukina,yakunze ubutumwa (like) bwo kuri Instagram bwamagana umutoza Unai Emery.
Ozil umaze gukina iminota 102gusa kuva umwaka wa 2019 watangira,yakanze like ku butumwa busebya umutoza Unai Emery wamukuye mu ikipe yaraye itsinzwe na BATE Borisov muri UEFA Europa League.
Umwe mu bafana ba Arsenal yanditse kuri Instagram ati “Turagukumbuye muvandimwe.Komeza ukore cyane wereke Emery,abanyamakuru n’abandi bose ko bibeshye.”
Ozil yakanze like kuri ubu butumwa cyane ko bwamuteraga akanyabugabo nyuma yo gutakaza umwanya wo gukina mu ikipe ya Arsenal yaraye itsinzwe na BATE Borisov igitego 1-0.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *