skol
fortebet

Mezut Ozil yaciye amarenga yo kongera amasezerano muri Arsenal

Yanditswe: Monday 27, Mar 2017

Sponsored Ad

Umudage ukinira ikipe ya Arsenal, Mezut Ozil aratangaza ko ameze neza cyane ndetse ko nta n’igihundutse ashobora kongera amasezerano.
Ozil avuga ko abatangiye kuvuga ko ashobora kuba ateganya kuva muri Arsenal atazi aho babikura kuko agifite amasezerano y’amezi agera kuri 15 ku masezerano ye kandi ko yishimiye kuba ari muri Arsenal.
Mesut Ozil aganira n’ikinyamakuru cyo mu Budage Die Welt yavuze ko nta kibazo na kimwe afite muri Arsenal ndetse na Arsene Wenger nta muntu ashobora kuganiriza (...)

Sponsored Ad

Umudage ukinira ikipe ya Arsenal, Mezut Ozil aratangaza ko ameze neza cyane ndetse ko nta n’igihundutse ashobora kongera amasezerano.

Ozil avuga ko abatangiye kuvuga ko ashobora kuba ateganya kuva muri Arsenal atazi aho babikura kuko agifite amasezerano y’amezi agera kuri 15 ku masezerano ye kandi ko yishimiye kuba ari muri Arsenal.

Mesut Ozil aganira n’ikinyamakuru cyo mu Budage Die Welt yavuze ko nta kibazo na kimwe afite muri Arsenal ndetse na Arsene Wenger nta muntu ashobora kuganiriza kuhazaza he bataraganira.

Yagize ati "Utekereza ko Arsene Wenger yabwira abanyamakuru ahazaza hanjye mbere y’uko abimbwira? Muzi bitandukanye nibyo."

"Mfite amasezerano azangeza muri 2018, meze neza muri Arsenal, bidatize turaza kuganira ubundi mfate umwanzuro."

"Inzozi zanjye ni ugutwara Champions League, kuki ntayitwarana na Arsenal? Nibyo turi mu bihe bitatworoheye ntago twishimiye umwanya wa 6 turiho."

Byagiye bivugwa kenshi ko uyu musore yaba yifuza kuva muri Arsenal ariko bitewe nibyo yatangaje bishoboke ko agitekereza kuguma muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa