skol
fortebet

Mohamed Salah yibasiriwe n’abafana kubera amakosa yagaragaye ari gukora

Yanditswe: Tuesday 14, Aug 2018

Sponsored Ad

Kizigenza wa Liverpool Mohamed Salah yibasiriwe n’abafana kubera amashusho yafashwe n’umufana ari gukoresha telefoni ye kandi atwaye imodoka byateje umwuka mubi mu bantu.

Sponsored Ad

Mo Salah w’imyaka 26 yibasiriwe n’abakunzi ba ruhago ndetse n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Bwongereza, kubera ko yagaragaye ari kwandika ubutumwa kuri telefoni ye atwaye imodoka ibintu byashoboraga guteza impanuka.

Mohamed Salah yafashwe amashusho ari gukoresha Telefoni ye ubwo yahagarikwaga n’ubwinshi bw’amamodoka (Traffic),bituma benshi bamushinja kwica amategeko ndetse bamwe basabye polisi kugira ibihano imuha kuko yarenze ku mategeko.

Abana babonye uyu musore buzura ku modoka ye bamusaba ko yakwifotozanya nabo,abima amatwi yikomereza kwiyoherereza ubutumwa kuri telefoni ye.

Mohamed Salah yakoze aya makosa nyuma y’umukino wahuje Liverpool na West Ham aho bayitsinze ibitego 4-0 ndetse uyu rutahizamu atsindamo igitego.

Biravugwa ko aya mashusho y’uyu mukinnyi ari gukoresha telefoni kandi atwaye imodoka yamaze gushyikirizwa polisi ndetse ashobora gufatirwa ibihano.

Muri aya mashusho Mo Salah yafashwe atwaye Mercedes SUV yaguze akayabo ka 50,000 by’amapawundi aho muri aya mashusho hari umugabo wumvikanye avuga ati “Ibi sibyo ni umuntu mubi.Harya ni uko baba bafite amafaranga menshi.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa