skol
fortebet

Muvunyi Paul yatangaje impinduka bagiye gukora muri Rayon Sports kubera CAF Confederations Cup

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Muvunyi Paul yavuze ko kuba barageze mu mikino ya ¼ cya CAF Confederations bigiye gutuma batangira gutekereza intego mpuzamahanga aho kwibanda ku kwitwara neza imbere mu gihugu.

Sponsored Ad

Nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-1 na Enyimba FC,Muvunyi yabwiye abanyamakuru ko kuba barageze kure mu mikino ya CAF Confederations bigiye gutuma barenga urwego rwo kwifuza kwitwara neza imbere mu gihugu ahubwo bagiye kujya bibanda ku kuntu bakwitwara neza muri Afurika yose.

Muvunyi yavuze ko bagiye kujya biha intego yo kwitwara neza muri Afrika aho kuba mu Rwanda gusa

Yagize ati “Kugera kure muri aya marushanwa bitumye twumva ko tugiye kujya twiha intego yo kugera kure mu mikino nyafurika.Twajyaga dusinyisha umutoza tukamusaba gutwara igikombe cya shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro ariko ubu tugiye kujya tumusaba kwitwara neza mu mikino mpuzamahanga.Enyimba ni ikipe ikomeye imaze igihe yiyubaka ndetse bo biyise k obo bagomba guhangana ku rwego mpuzamahanga.”

Rayon Sports yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu mikino ya ¼ cya CAF Confederations Cup ivuguruye,yaraye isezerewe na Enyimba FC yatwaye ibikombe bya CAF Champions League byikurikiranya 2003 na 2004 itsinzwe ibitego 5-1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa