skol
fortebet

Muvunyi Paul yatangaje intambwe ishimishije Rayon Sports imaze kugeraho

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Rayon Sports,Muvunyi Paul yatangarije mu nama y’inteko rusange yabaye uyu munsi ko Rayon Sports ikomeje gutera imbere,izinjiza miliyoni 700 mu mwaka w’imikino utaha ndetse igiye gukora ibishoboka byose igatwara ibikombe bitandukanye izahatanira mu mwaka w’imikino utaha aho yemeje ko biteguye kongerera amasezerano Robertinho,bakagura ba rutahizamu bashya.

Sponsored Ad

Mu nama y’inteko rusange ya Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukwakira 2018,kuri Mattina Hotel Mujyi wa Kigali,Paul Muvunyi yabwiye abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abahagarariye Fan Clubs z’ayo zose ko bishimiye uko umwaka ushize wagenze ndetse biteguye gukora ibishoboka byose bakegukana ibikombe byinshi umwaka utaha.

Yagize ati “Muri shampiyona twarangije phase alller turi aba mbere, phase retour sinzi uko byagenze, biza kuvamo ibyo muzi byabaye muri Shampiyona... Season tugiye gutangira twiyemeje kuzatsinda amakipe yose aller na retour..."

Muvunyi Paul yijeje abanyamuryango ba Rayon Sports ko bateganya ko bazinjizwa amafaranga agera kuri 733.750. 000 FRW kubera ko ikipe yabonye abaterankunga bashya.

Yagize ati “Tuzinjiza miliyoni 733.750. 000 FRW harimo Miliyoni 155 azinjira avuye muri CAF , andi mafaranga azava ku bibuga. Tugenekereje, twafashe amakipe manini 6 tuyabarira ko azadufasha kwinjiza miliyoni 15 FRW, abe miliyoni 90 imikino yose. Tubarako indi mikino 9 izinjiza miliyoni miliyoni 8 buri mukino bityo bizabe Miliyoni 72 muri rusange..dutwaye igikombe twabona miliyoni 40 FRW atangwa na Azam TV...Yose akagenda akagera kuri miliyoni 268. Ibi bizashoboka Rayon Sports izaba idatsindwa na rimwe.

Mu gikombe cy’Amahoro twabaze ko tuzinjiza miliyoni 56. Harimo ayo tuzahabwa na skol ay’igikombe ndetse na Miliyoni 40 zizava ku bibuga...Kugira ngo ziboneke ni uko tugomba gutwara igikombe. Igikombe cy’Intwari ugitwaye bamuha miliyoni 10 hanatanzwe na Miliyoni 5 zo gutegura imikino…"

Habazwe kandi ko Fan Clubs zizajya zitanga miliyoni 5 ku kwezi, zikaba 60 ku mwaka. Andi mafaranga ni azava ku bafatanyabikorwa ."

Paul Muvunyi kandi yaneretse abanyamuryango uko amafaranga azasohoka azakoreshwa. Yahise ababwira ko mu byihutirwa ari ukugura rutahizamu ukomeye kuko babisabwe n’umutoza ndese n’umutoza ubwe akaba azongererwa imyaka 2 y’amasezerano.

Muvunyi yagize ati " Mu kwezi kwa mbere , Rayon Sports izongera igure abandi bakinnyi barimo rutahizamu uzaza agakora itandukaniro...Umutoza dufite ntabwo anejejwe na ba rutahizamu afite...Avuga ko impamvu Brazil itagirwara ibikombe ari uko itakigira rutahizamu ufite imbaraga nubwo ikina umukino mwiza... umutoza azasinyishwa imyaka 2 nyuma yo kongererwa amasezerano.

Imishahara izatwara miliyoni 248 FRW harimo iy’ Abakinnyi igera kuri Miliyoni 134, abagize staff bazahembwa Miliyoni 84, ndetse n’abandi bakozi bahoraho ba Rayon Sports. "

Ku byerekeye amafaranga yinjiye umwaka ushize,Muhirwa Freddy yagaragaje ko ku mikino ya Shampiyona ya Azam TV hinjiye asaga Miliyoni 112 (112.705.500 FRW). Ku mikino y’igikombe cy’Amahoro hinjiye asaga miliyoni 14 (14. 748.000 FRW). Ku mikino ya CAF hinjiye asaga Miliyoni 153 (153.311.00 FRW). Yose hamwe ayinjiye ku bibuga ni Miliyoni 280 ( 280.763.000 FRW). Havuyemo ayatanzwe ku bishyuza , muri FERWAFA ndetse na % ya Stade angana na Miliyoni 85 (85.074.450 FRW), hasigaye asaga gato Miliyoni 195 ( 195.689.050 FRW).

Andi yinjiye muri Rayon Sports ni ava muri Fan Base angana na 33.502.000 FRW. Abandi baterankunga binjije 108.365.385 FRW. Freddy kandi yagaragaje ko amafaranga yavuye muri CAF, ayagurishijwe abakinnyi, ayavuye ku myitozo n’andi anyuranye ari Miliyoni zisaga 179 (179.197.572 FRW).

Abayobozi ba Rayon Sports bishimiye ko uyu mwaka aribwo Rayon Sports yakoresheje amafaranga menshi ariko ikaba isoje ifite amadeni make nayo azishyurwa ubwo CAF izaba imaze kohereza amafaranga asigaye kuyo yatsindiye kubera kugera mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup 2018 no muri 1/4.

Abakunzi ba Rayon Sports bishimiye intambwe imaze kugeraho

Source :Rwanda Magazine

Ibitekerezo

  • Iyi ni yo Accountability ureke amagambo! Filing na yo ijye ikorwa neza bibikwe ahantu neza mu mpapuro no buryo buri electronic! Ngiyo Imiyoborere ifite intego cg Leadership for production! Aba Rayons turiteguye!

    Uyu musaza leadership imurimo rwose. Ni akomereze aho ibyiza biri imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa