skol
fortebet

Myugariro David Luiz ukinira Arsenal arasura u Rwanda kuri uyu wa Kane

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

Myugariro w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza,David Luiz Moreira Marinho kuri uyu wa kane,taliki ya 10 Ukwakira 2019, azasura u Rwanda,aho azaba aje mu bikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru no guteza imbere ubukerarugendo.

Sponsored Ad

Nk’uko umuyobozi ushinzwe itumanaho wa Arsenal witwa Rebecca James yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru,David Luiz azagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane muri gahunda y’ubukerarugendo aho azahava ku cyumweru.

David Luiz yiyemeje gusura u Rwanda mu rwego rwo kuruhuka kuko ikipe ye Arsenal idafite imikino cyane ko mu mpera z’iki cyumweru haraba imikino mpuzamahanga kandi igihugu cye cya Brazil ntikikimuhamagara.

Kuza mu Rwanda kwa David Luiz bishobora kuba biri mu masezerano ikipe ya Arsenal FC yagiranye na leta y’u Rwanda yo kwamamaza ubukerarugendo no gushishikariza ba mukerarugendo gusura igihugu gahunda izwi nka #VisitRwanda.

Ikipe ye ya Arsenal ubu iri ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona y’Ubwongereza imaze gukinwa imikino umunani(8).

Uretse David Luiz,undi munyabigwi wa Chelsea,Didier Drogba,nawe araba ari mu Rwanda mu nama ikomeye ya Youth Connect.

David Luiz ni myugariro w’imyaka 32 wakiniye amakipe atandukanye arimo Benfica,Chelsea,PSG na Arsenal.Yatwaye ibikombe birimo Premier League,Ligue 1,UEFA Champions League n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa