skol
fortebet

Ndanda arasaba abibaza ku rukundo rwe na Anita Pendo kwihangana kuko bari hafi gusubizwa

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyezamu wa AS Kigali Nzeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, akaba ari n’umukunzi w’umunyamakuru Anita Pendo avuga ko urukundo rwa bo rumeze neza cyane ndetse asaba abantu barimo kwibaza ibintu byinshi ku rukundo rwa bo ko baba bihanganye kuko bari hafi gusubizwa.
Mu minsi yashize nibwo aba bombi bahamirije itangazamakuru n’abanyarwanda bose muri rusange ko bari mu rukundo, nyuma yaho hagiye havugwa ibintu byinshi ko baba bitegura kurushinga vuba cyane ndetse ko Anita yaba atwite inda ya (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa AS Kigali Nzeyimana Alphonse uzwi nka Ndanda, akaba ari n’umukunzi w’umunyamakuru Anita Pendo avuga ko urukundo rwa bo rumeze neza cyane ndetse asaba abantu barimo kwibaza ibintu byinshi ku rukundo rwa bo ko baba bihanganye kuko bari hafi gusubizwa.

Mu minsi yashize nibwo aba bombi bahamirije itangazamakuru n’abanyarwanda bose muri rusange ko bari mu rukundo, nyuma yaho hagiye havugwa ibintu byinshi ko baba bitegura kurushinga vuba cyane ndetse ko Anita yaba atwite inda ya Ndanda.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuryango Ndanda ntiyahakanye cyangwa ngo yemeze ibi birimo kuvugwa, yasabye abibaza byinshi ko batuza kuko bari hafi kubona igisubizo kibyo barimo kwibazaho.

Yagize ati "Urukundo rwacu rumeze neza nta kibazo kabisa. Ibyo kurushinga icyo nakubwira ni uko ibintu byose bitegurwa, kandi muzabenya vuba mwaba mwihanganyeho."

Abajijwe niba koko Anita amutwitiye umwana yagize ati "Ibyo byose muzabimenya ariko uko biri kose..., buriya ntago najyaho ngo nemeze ibintu runaka ariko turahari nyine tu muzabimenya."

Ndanda akaba yarinjiye mu ikipe ya AS Kigali mu gice cya kabiri cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, akaba yarasinyiye ikipe ya AS Kigali amasezerano y’amezi 6 avuga ko ashobora kuyongerwa cyangwa ntanayongerwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa