skol
fortebet

Neymar Jr yasingije Messi na Ronaldo mu kiganiro yagiranye na Stephen Curry

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa PSG,Neymar Jr yabwiye Stephen Curry ukinira ikipe ya Gorden state Warriors muri NBA ko Lionel Messi ari we mukinnyi wamubereye icyitegererezo ndetse ko Cristiano Ronaldo ari inyamaswa ndetse guhura nawe ari icyubahiro gikomeye.

Sponsored Ad

Neymar yatangarije Stephen Curry ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri NBA mu gutera amanota 3 ,ko gukina mu ikipe imwe na Messi byamugiriye akamaro ndetse yemeza ko guhangana na Cristiano Ronaldo ari icyubahiro gikomeye.

Yagize ati “Ubwo nakinanaga na Messi mu ikipe imwe,buri munsi nigaga ibintu byinshi Kuko niwe mukinnyi umbera icyitegererezo ndetse mufata nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose.

Gukinana na Messi byangize umukinnyi ukomeye ndetse binyongerera ubuhanga mu kibuga kuko buri munsi namwigiragaho byinshi.

Cristiano Ronaldo ni inyamaswa. Guhangana nawe n’icyubahiro kuko bisaba kwitegura cyane.Ni umwe mu bakinnyi beza cyane ku isi muri ruhago ndetse guhangana nawe bigusaba ubwenge no kuba maso kuko akwigisha byinshi.Messi na Ronaldo ni abakinnyi nkunda kandi nigiraho byinshi kubera ubuhanga bafite.Mpora nifuza gutsinda ibitego,gutwara ibikombe,niyo mpamvu mpora mbigiraho buri munsi.

Stephen Curry we yabwiye Neymar ko guhangana na Lebron James ufatwa nk’umukinnyi wa mbere muri NBA ari ibintu yishimira ndetse byamuzamuriye urwego ndetse bimugira igihangange cyane kugeza ubwo yatwaraga shampiyona ya mbere ya NBA muri 2015.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa