skol
fortebet

Neymar yasabye UEFA ko yahana umusifuzi wamusuzuguye

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil Neymar Jr,ukinira PSG, yasabye UEFA ko yakurikirana umusifuzi w’umuholandi Bjorn Kuipers kubera ko yamusuguye akamubwira amagambo mabi cyane.

Sponsored Ad

Neymar Jr yabwiye abanyamakuru ko uyu musifuzi Bjorn Kuipers,uherutse gusifura umukino wa PSG na Napoli,yamubwiye amagambo atari meza arimo agasuzuguro ndetse UEFA yagakwiye kumufatira ibihano.

Neymar wahawe ikarita y’umuhondo n’uyu musifuzi,yavuze ko yongeye kumwibasira nyuma y’ibyo yamukoreye mu gikombe cy’isi mu Burusiya,ubwo bahuraga na Costa Rica.

Yagize ati “Umusifuzi yambwiye amagambo atari akwiriye kuvuga.Yansuzuguye cyane.Ntabwo nasubiramo ibyo yavuze gusa ubuyobozi bukwiriye kumufatira ibihano.Mu kibuga dusabwa kubaha abasifuzi ariko nabo bakwiriye kutwubaha.”

Mu Burusiya, Bjorn Kuipers yasabye Neymar gufunga umunwa kubera ko yaburanaga penaliti yari yahawe ikaza kwangwa na VAR byatumye bongera gushwana no ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Amashusho yagaragaje Neymar ari guterana amagambo n’uyu musifuzi cyane nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo ku mukino wa UEFA Champions League banganyije na Napoli igitego 1-1.


Neymar yasabye ko Kuipers yahanwa na UEFA kubera ko yamusuzuguye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa