skol
fortebet

Niyonshuti yiteguye gutwara Shampiyona y’igihugu

Yanditswe: Friday 23, Jun 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Niyonshuti Adrien ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Dimension Data ikina ku rwego mpuzamahanga yatangaje ko yiteguye gutwara shampiyona y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare iteganyijwe muri izi mpera z’icyumweru.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye ni umunyamakuru wa The New Times dukesha iyi nkuru ko nyuma y’igihe agerageza gutwara shampiyona y’igihugu mu gusiganwa ku muhanda ntabigereho uyu mwaka yiteguye kandi yizeye kuyitwara.
Uyu musore wabaye uwa kabiri (...)

Uyu musore wabaye uwa kabiri umwaka ushize nyuma yo gutangwa ku murongo na Uwizeyimana Bonavanture akabura amahirwe yo gutwara amasiganwa yombi akinwa buri mwaka ariyo gusiganwa mu muhanda no gusiganwa umuntu ku giti cye (prologue) yakaniye kwigaragaza uyu mwaka.

Yagize ati “Ndumva meze neza kandi niteguye kongera gutwara igihembo cy’umukinnyi usiganwa ku giti cye (prologue).Maze iminsi nkurikirana iterambere ry’abakinnyi b’Abanyarwanda ndemeza ko irushanwa rizaba rikomeye cyane ko na Valens azaryitabira.”

Yatangarije iki kinyamakuru ko ikimuha icyizere cyo gutsinda aya marushanwa yombi ari amarushanwa mpuzamahanga amazemo iminsi.

Yagize ati “Mu minsi ishize nagize ibihe byiza ubwo nari kumwe n’ikipe yanjye mu irushanwa rya Criterium du Dauphine na Tour de Romandie,ndakeka iyo n’imyitozo ikomeye izamfasha kuri uyu wa gatandatu”.

Uyu musore w’imyaka 30 arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana aya marushanwa cyane ko benshi mu bakinnyi bahanganaga nka Bonaventure Uwizeyimana na Hadi Janvier batazitabira iri rushanwa mu gihe Valens Ndayisenga akina amufasha.

Ibitekerezo

  • Nabishima njemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa