skol
fortebet

“Nkunda cyane ikipe ya Marseille” Perezida mushya w’ u Bufaransa Emmanuel Macron

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Perezida mushya w’ u Bufaransa Emmanuel Macron avuga ko ari umukunzi ukomeye w’ ikipe yo mu majyepfo y’Ubufaransa ya Olympique de Marseille.
Mu matora y’ umukuru w’ u Bufaransa yabaye kuri uyu wa 7 Gicurasi Emmanuel Macron yatsindiye ku majwi 65,1 % , Madamu Marine Le Pen bari bahanganye atsindanwa amajwi 34,9%.
Muri Mata ubwo Emmanuel Macron yari mu mujyi wa Marseille yagiye kwiyamamaza, yafashe umwanya aca no kuri stade Vélodrome ajya kureba iyi kipe, avuga ko akunda cyane.
Perezida mushya (...)

Perezida mushya w’Ubufaransa, aganira n’abanyamakuru nyuma yo kureba Marseille.
Yagize ati "Nkunda cyane ikipe ya Marseille, rimwe na rimwe narariraga, nkababara cyane, ubundi nkishima cyane, ni kimwe mu bintu byamfashije kugira inzozi mu buzima."

Olympique de Marseille nayo kuri uyu wa gatanu ntabwo yamutengushye, kuko yatsinze ikipe ya Nice ya 3 muri shampiyona ibitego 2-1, yongera amahirwe yo kuba yazagaragara muri Europa League umwaka utaha.

Macron Emmanuel azayobora Ubufaransa guhera tariki ya 14 Gicurasi uyu mwaka, kugeza 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa