skol
fortebet

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuyobora Volleyball y’u Rwanda arafunze

Yanditswe: Friday 17, Feb 2017

Sponsored Ad

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) y ari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe kuri manda yabanjirije iyi yari atangiye na ruswa ivugwa ko yabaye mu matora ya manda ya kabiri.
Amakuru yizewe agera ku Umuryango avuga koNkurunziza Gustave wari watorewe indi manda yo kuyobora FRVB tariki ya 4 Gashyantare 2017 yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki 17 Gashyantare (...)

Sponsored Ad

Nkurunziza Gustave uherutse gutorerwa kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) y ari mu maboko ya Polisi aho akurukiranyweho kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe kuri manda yabanjirije iyi yari atangiye na ruswa ivugwa ko yabaye mu matora ya manda ya kabiri.

Amakuru yizewe agera ku Umuryango avuga koNkurunziza Gustave wari watorewe indi manda yo kuyobora FRVB tariki ya 4 Gashyantare 2017 yatawe muri yombi kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu taliki 17 Gashyantare akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.

Mu minsi ishize nibwo Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi n’abandi bakozi ba FRVB barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo, Hatumimana Christian ndetse n’umubitsi Uwera Jeannette nabo bakurikiranyweho kunyereza umutungo na ruswa.

Nyuma y’amatora ya komite aheruka, amakuru yahise acicikana akimara kuba harimo n’uko abatowe baba barakoresheje ruswa y’amafaranga igahabwa abagize inteko itora kandi ngo iyi ruswa ikaba yaratanzwe hakoreshejwe amafaranga y’ishyirahamwe (FRVB).

Amakuru make Umuryango wamenye kuri iyi dosiye ni uko hari amafaranga FRVB yishyuye amahoteli nyamara nta serivisi zayo zakoreshejwe n’iri shyirahamwe.

Aya makuru avuga ko ku bwumvikane na hotel zohererejwe amafaranga, aya mafaranga yaba yarashubijwe aba bayobozi ba FRVB bakurikiranwe na Polisi, ari nayo bikekwa ko yakoreshejwe mu guha ruswa abari bagize inteko itora ngo batore umukandida babwiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yemereye ikinyamakuru Umuryango ko koko uyu mugabo ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranhweho ibyaha nk’ibyabagenzi be bari basanzwe bari mu maboko ya polisi.

Yagize ati"Nibyo Nkurunziza Gustave ari mu maboko ya polisi, akurikiranyweho ibyaha nk’ibya bagenzi be (Christian na Jeannette) nabo bari mu maboko ya polisi, birimo kunyereza umutungo w’iri shyirahamwe ndetse na ruswa ivugwa ko yakoreshejwe mu matora."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa