skol
fortebet

Nkurunziza Gustave yagizwe perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball

Yanditswe: Saturday 04, Feb 2017

Sponsored Ad

Nkurunziza Gusatave wari usanzwe ari na perezida wa FRVB yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), byemejwe mu inama y’intekorusange y’umuryango wa Volleyball mu Rwanda nyuma yo gukora amatora.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2017.Nkurunziza Gustave w’imyaka 43 y’amavuko, yari amaze imyaka ine ayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB). Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko mu byo yishimira yagezeho ari uko (...)

Sponsored Ad

Nkurunziza Gusatave wari usanzwe ari na perezida wa FRVB yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), byemejwe mu inama y’intekorusange y’umuryango wa Volleyball mu Rwanda nyuma yo gukora amatora.

Iyi nama yateranye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2017.Nkurunziza Gustave w’imyaka 43 y’amavuko, yari amaze imyaka ine ayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Nkurunziza Gustave ubwo yari amaze gutsinda amatora nka perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) /Photos:Inyarwanda

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko mu byo yishimira yagezeho ari uko yatangiye kuyobora u Rwanda rufite abakinnyi babiri bakina hanze y’u Rwanda ariko ubu hakaba hamaze kujyanwa abakinnyi batandatu (6).

Muri aya matora, Nkurunziza yahigitseKarekezi Léandre wari uhagarariye ikipe ya Gisagara Volleyball Club wagize amajwi icyenda (9) mu gihe Nkurunziza yabonye amajwi 18 mu banyamurwango 27 bari bemerewe gutora.

Kansiime Kagarama Julius yatorewe kuba visi perezida wa mbere wa FRVB atowe n’amajwi 25 (asanzwe kuri uyu mwanya). Ribanje Jean Paul yabaye visi perezida wa kabiri atowe ku majwi 19 kuko yahigitse Ruterana Francois wagize amajwi umunani (8).

Mu gutora abazakomeza kuyobora komite y’inama y’intekorusange, Mutwarasibo Philbert yatowe nka perezida ahigitse Kabera Callixte wari watanzwe n’ikipe ya UTB Volleyball Club.

Dore uko indi myanya yagiye itorerwa abayobozi:

*Umunyamabanga w’intekorusange: Mfashimana Adolbert

*Umubitsi: Uwera Jeannette

*Umugenzuzi w’imali: Umutesi Marie Jose

Karekezi Leandre ntiyabashije gutsinda amatora
Komite nshya ya FRVB iyobowe na Nkurunziza Gustave wemeye ko muri iyi manda umubare w’abakina hanze ugomba kugera ku bakinnyi 10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa